Mu gihe mu Rwanda benshi bishimira ibyo bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rumaze rwibohoye,mu karere ka Gasabo umuturage witwa Mukankuranga Germaine aratangaza ko abayeho mu buzima bubi aho atabasha no kubona ubwiherero .

 

By Muhire Norbert | Views : 14028 | Kuya 08-21-2015 13:50



Mukankuranga Germaine ni umubyeyi w’Abana 9 watawe n’umugabo kubera impamvu z’ubukene nk’ uko abyivugira.

N’amarira menshi,Ati :” babiri mu bana nabyaye bahisemo kunsiga bigira gushaka imibereho kuko inzara yendaga kubanyicira mu maso,abo nsigaranye nta kwiga,ntaho mfite ho kuba ,ntabyo kubagaburira mfite”.

Mukankuranga avuga ko aho acumbitse naho hadafatika,yahatijwe n’ishyirahamwe ryahamuhaye mu rwego rwo kugirango ahabarindire.

Uyu mubyeyi utuye mu kagari ka Bweramvura,umurenge wa Jabana,akarere ka Gasabo n’agahinda kenshi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umurashi,yagitangarije ko nta n’ubwisungane mu kwivuza arabona,bityo akaba avuga ko mu buzima butoroshye arimo n’abana be bari kumwe uko ari 7 bashobora kumucika hatagize igikorwa ngo abe yabona ubufasha.

Mukankuranga Germaine ni umubyeyi w’Abana 9 watawe n’umugabo kubera impamvu z’ubukene nk’ uko abyivugira

Nyuma yo kugirana ikiganiro n’uyu mubyeyi Mukankuranga Germaine,ikinyamakuru Umurashi kifuje kuvugana n’ubuyobozi muri kano gace,yaba ubuyobozi bw’umurenge cyangwa se ubw’akarere ntihagira n’umwe witaba.

Akarere ka Gasabo kakunze kuvugwamo imikorere idahwitse nko mu mitangirwe y’ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi,bikagaragazwa no kuba karakundaga kuza mu myanya yanyuma mu mihigo.

Nyuma yaho uwayoboraga aka karere Ndizeye Willy yeguriye ku mirimo ye,agasimburwa na Bwana RWAMURANGWA Stephen mu matora yabaye ku wa kabiri tariki ya 22/12/2014,aka karere kahise kava mu myanya yanyuma kakunze kuzamo mu mihigo ubu mu mihigo ya 2014-2015 kaje ku mwanya wa 8 n’amanota 78%.

Abaturage b’aka karere bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere ko bwamanuka bukabegera bukumva ibibazo byari byarababayeho akarande bigakosorwa,maze aka karere kabo ntikazasubire inyuma ukundi.

Aho atekera




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd