Kuwa kabiri tariki ya 28 gashyantare 2017, ku cyicaro cy’umurenge wa Remera, umuryango Women for Women International ufatanyije n’akarere ka Gasabo bamurikiye abagore uhugura ukanatera inkunga imikorere y’ibigo by’imari, basabwa kubyegera no gukorana nabyo.

 

By Muhire Norbert | Views : 5838 | Kuya 03-02-2017 08:28



Abagore bagera kuri 200 bibumbiye mu matsinda 20, bahuguwe bagahabwa inkunga n’umuryango Women for Women International, nibo bamurikiwe ibigo by’imari bikorera mu karere ka Gasabo.

Uwimana Antoinette uhagarariye umuryango Women for Women International mu Rwanda, yavuze ko gahunda yo kwegereza abagore bakorana nabo, amabanki n’ibigo by’imari, ari imwe muri gahunda bafite yo guteza imbere ibikorwa by’amajyambere by’abagore, aho babaha igishoro n’amakuru kugirango ibikorwa byabo bikore neza.

twatumiye ibigo by’imari bitandukanye kugirango bize bitange amakuru ahagije y’ibyo bakora kugirango abagore bagire amahirwe n’umwanya bihagije byo gutoranya serivise zibanogeye”.

Mukandayisenga Clodette umwe mu bagore bahuguwe bakanaterwa inkunga na WFWI, utuye mu kagari ka Nkuzuzu mu murenge wa Bumbogo, nyuma yo gusobanurirwa imikorere y’ibigo by’imari, yashimye uyu muryango wamuhuguye ukamuha n’igishoro akabasha gukora umushinga wo gucuruza imyaka, inyungu akuyemo akaguramo inka akanasana inzu ye, none akaba agiye no gukorana n’ibigo by’imari abinyujije mu matsinda, akaba yiteze ko bizamuteza imbere.

Musabyeyezu Dative nawe utuye mu kagari ka Nkuzuzu mu murenge wa Bumbogo, yavuze ko umuryango WFWI wamuhuguye bigatuma yitinyuka kuri ubu akaba ari no mu nzego z’ubuyobozi, akaba yaramenye kubitsa no kuguza bikaba bimaze kumuteza imbere kuko yabashije kugura amatungo no kurihira abana amashuri, akaba ahinga kijyambere afite na Biogaz.

Nyirabahire Languida umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage yashimye umuryango WFWI wagize uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y’abaturage kuko ibikorwa byabo bigaragaza ko babonye ubushobozi bufatika bakora ibintu bikomeye, yongeraho ko kubahuza n’ibigo by’imari bizatuma amikoro yabo azamuka.

Umuryango Women for Women International watangiye gukorera mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ukaba umaze gukorana n’abagore bagera ku 75.000, bigishijwe umwaka wose ibijyanye no kwiyitaho no kwiteza imbere bahabwa n’igishoro.     

                Abagore bakorana na WFWI bamurikiwe imikorere y'ibigo by'imari

 Uwimana Antoinette uhagarariye umuryango Women for Women International mu Rwanda

   Mukandayisenga Clodette umwe mu bagore bahuguwe bakanaterwa inkunga na WFWI

                         Musabyeyezu Dative nawe witeje imbere kubera WFWI

 Nyirabahire Languida umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage

         Abagore bagera kuri 200 bakorana na wfwi bakanguriwe gukorana n'ibigo by'imari


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd