Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherukamo mu karere ka Gakenke tariki ya 24 werurwe 2016,kimwe mu bibazo yabajijwe n'abaturage agasaba umuyobozi w'akarere ko yagira icyo akivugaho,mayor yijeje umukuru w'igihugu n'abaturage ko amafaranga yamaze kugera kuri konti y'umurenge bagiye guhita bayabona none amezi abaye hafi 2 batayabona ahubwo bakomeza gushyirwaho amananiza.

 

By Muhire Norbert | Views : 11004 | Kuya 05-05-2016 19:15



Uruzinduko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagiriye mu karere ka Gakenke tariki ya 24 werurwe 2016 yakiriwe n'imbaga y'abaturage bari baje kumwakira bamushimira ibyiza yagejeje ku gihugu,kumugaragariza ibyo bateganya mu iterambere ry'akarere kabo ndetse baboneraho no kumugaragariza ibibazo bafite.

kimwe mu bibazo yabajijwe n'abaturage,abaturiye umugezi wa Base bafite imirima ku nkengero zawo bagaragaje ikibazo cy'uko haje rwiyemezamirimo akarandura imyaka yabo ntibahabwe ingurane.

Perezida Kagame abajije umuyobozi w'akarere Nzamwita Déogratias niba koko ariko iki kibazo kimeze,mayor yarabyemeye avuga ko babikoze muri gahunda yo kugirango haterwe imigano habungwabungwa ibidukikije,yongeraho ko ikijyanye n'amafaranga y'ingurane z'imyaka yabo yamaze kugera kuri konti y'umurenge wa Gashenyi bagiye guhita bayabaha. 

Tariki ya 24 werurwe 2016 ubwo abaturage bahabwaga iki gisubizo kugera tariki ya 05 gicurasi 2016 ubwo dutangaza iyi nkuru,ibyumweru 6 birashize aho kugirango abaturage bahabwe amafaranga y'ingurane z'imyaka yabo bakomeza gushyirwaho amananiza n'ubuyobozi bw'akarere bubasaba kubanza kwibumbira mu makoperative.

Aya mafaranga agera kuri miliyoni 40 abaturage bagomba guhabwa ni ingurane z'imyaka yabo yaranduwe,ntayandi mananiza akwiye gutuma batayahabwa kuko icyo kwibumbira mu makoperative gikwiye kuba ikibazo ukwacyo kuko atari inkunga basaba ahubwo ari amafaranga bafitiye uburenganzira busesuye.

Ikinyamakuru umurashi twifuje kumenya impamvu uyu muyobozi w'akarere Nzamwita Déogratias adashaka guha abaturage amafaranga y'ingurane y'imyaka yabo,yanga kwitaba telefoni ndetse ntiyasubiza n'ubutumwa bugufi igihe kigera ku cyumweru cyose atitaba cyangwa ngo asubize sms.

Abaturage bagera ku 160 nibo bagomba kubona amafaranga miliyoni 40 y'amanyarwanda y'ingurane z'imyaka yabo yaranduwe ku mugezi wa Base habungwabungwa ibidukikije.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd