Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu  cyita ku buhinzi n’ubworozi RAB mu ntara y’amajyaruguru yasabye abahinzi bo mu karere ka Gakenke kwita ku myaka yabo, bagahingira igihe, bagakoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda kandi bagashingiriza ibishingirizo bikomeye.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 12558 | Kuya 03-11-2016 10:05



Mu kibaya cya Mukinga , niho hatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2016/B.

Abahinzi bafite imirima muri iki kibaya baravuga ko biteguye kuzagira umusaruro  ikirere kibakundiye kuko imbuto n’ifumbire byabagereyeho igihe.

                   Mu kibaya cya Mukinga , niho hatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2016/B.

Gusa baravuga ko bafite ikibazo cy’imishingirizo dore ko imbuto y’ibishyimbo bateye ari imbuto ishingirirwa , bityo ikaba isaba ibiti birebire kandi bikomeye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB Bwana Izamuhaye Jean Claude avuga ko igihe cy’ihinga kiri kurenga agasaba abahinzi guhinga bagatera vuba kugira ngo imyaka itazahura n’izuba. Arasaba kandi abahinzi  gufata neza iki gishanga kuko gifatiye runini abaturage no kwita ku myaka yabo. Aha ni naho yahereye asaba abaturage by’umwihariko abahinzi , gushingiriza ibiti bikomeye agira ati “Kugira ngo muzabone umusaruro utubutse w’ibi bishyimbo musabwa kubishakira imishingirizo ikomeye kandi ikuze kuko iyo ibi bishyimbo bizamutse bikabura ibiti bihagararaho bikagwa , birumvikana nta musaruro mwazabona”.

                Abayobozi bifatanya n'abaturage gutera imbuto y'ibishyimbo ya Mwirasi

Ikibaya cya Mukinga gihuje uturere tubiri aritwo Musanze na Gakenke. Gifite ha 108. Muri zo akarere ka Gakenke kakaba gafiteho 57ha  zose zikaba zizaterwaho imbuto y’ibishyimbo ikungahaye ku butare (Fer) izwi ku izina rya « Mwirasi » kubera ubwiza n’umusaruro itanga aho  ishobora kwera kugeza kuri Toni 3.5 kuri ha . Iyi ni imbuto yatubuwe  kandi ikaba ikwirakwizwa n’abahinzi ku bufatanye n’Umushinga  wita ku iterambere ry’icyaro  DERN wa Dioseze Gatulika ya Ruhengeri.

Mu iki gihembwe cy’ihinga 2016B mu karere ka Gakenke , igihingwa cy’ibishyimbo nicyo kizahingwa ku bwinshi kuri 21.000ha mugihe  ubuso bwose buzahingwa bugera kuri 54707 ha.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd