Umukuru w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimé,ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Gakenke mu biganiro bigamije kwibuka ku nshuro ya 22 Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda,yabasabye guhangana n’abantu bagipfobya Genocide ndetse n’abagifite ingengabitekerezo yayo.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 11130 | Kuya 04-13-2016 08:09



Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo murenge wa Gakenke ,umukuru w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yibukije abaturage ingaruka z’ingengabitekerezo ya Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, zirimo imiryango yazimye burundu, imfubyi , abasigiwe ubumuga n’ibindi.

   Guverineri Bosenibamwe yifatanya n'abanya Gakenke kwibuka abazize jenoside / 2016

Ku ruhande rw’abaturage , bo ngo barishimira ko iyi gahunda y’ibiganiro ari urubuga bahuriramo bagasangira amateka y’igihugu. Ngo kugirango intego yo gukomeza guteza igihugu imbere igerweho bigomba kujyana no kurenga iturufu y’amoko, ababyeyi kandi bakagira uruhare runini  mu gukangurira abana babo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside cyane ko aribo Rwanda rw’ejo.

Umukuru w’intara y’amajyaruguru , Bosenibamwe Aimé nawe asanga uruhare rwo kubaka igihugu no gutegura ejo heza hacyo bikwiye ko kwigisha urubyiruko imibanire myiza birinda ingengabitekerezo aribyo bizatuma bibeshaho kuko ngo nta numwe wakijijwe n’ubwoko ahubwo umuntu akizwa  n’imikorere myiza. Aha ni naho yahereye asaba n’izindi nzego zinyuranye na zo zigatahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu.

Ibiganiro nk’ibi byitabirwa n’abaturage hirya no hino mu gihugu mu gihe twibuka ku nshuro ya 22 Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Ni mu gihe kur’iyi nshuro insanganyamatsiko igira iti:‘’Twibuke Jenocide yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya yayo’’.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd