Abayobozi b'amakoperative akorera mu karere ka Gakenke basabwe kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko y'Imisoro ubwo bahabwaga amahugurwa ku misoro kuwa 09 Ukuboza 2015.

 

By Habineza Gabby | Views : 11823 | Kuya 12-11-2015 05:44



Afungura ayo mahugurwa yatanzwe n'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Ntakirutimana Zepherine avuga ko buri munyarwanda agomba kwiyubakira igihugu cye binyuze mu misoro.

Ntakirutimana avuga ko "nta munyarwanda ugomba kuba nk'agatoki k'agahera mu kubaka igihugu." Asobanura ko buri wese agomba kugira uruhare mu majyambere y'igihugu.

Amakoperative ni bumwe mu buryo bwihutisha iterambere ry'igihugu n'imibereho y'abaturage.


Ntakirutimana ahamya ko amajyambere y'amakoperative abikesha imiyoborere myiza y'igihugu, bityo abayobozi n'abanyamuryango bayo bakaba bagomba kubahiriza ibyo igihugu gisaba cyane cyane imisoro ku bantu kugiti cyane ndetse n'amasosiyete akorera inyungu.

Katabarwa Augustin, umuyobozi w'urugaga nyarwanda rw'amakoperative avuga ko gusora ari inshingano z'amakoperative ndetse n'abandi bose bafite ibikorwa bibyara inyungu.

Avuga kandi ko usibye kubahiriza amategeko, gusora bituma habaho imicungire myiza mumakoperative bityo hakaba hakwirindwa ibihano.

Mu rwego rwo kuzamura ubumenyi ku misoro mubakorera mumakoperative no kunoza imikorere yayo, RRA itanga amahugurwa kubanyamuryango, kubufatanye n'urugaga nyarwanda rw'amakoperative.

Bayisenge Jean Felix,  umuyobozi wa koperative ihinga imbuto muri Gakenke, avuga ko amahugurwa azabafasha gutera imbere, gushishikariza abanyamuryango gukora imirimo ibyara inyungu no gusora bikwiriye.

Ati: "Iyo utanze umusoro kugihe kandi neza aba ari inyungu kugihugu no kubanyamuryango b'amakoperative. Usanga imisoro igenda igaruka igaruka mu bikorwa binyuranye bya leta."

Mutangana Philippe, umuyobozi koperative y'ububaji mu murenge wa Muhondo nawe avuga ko bagiye kwitabira gusora kugihe kandi neza.

Yishimiye ubumenyi cyane cyane kubijyanye no kumenyekanisha no kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga.
Avuga ko kubahiriza gahunda za leta ari uburyo bwo kujyana n'ibigezweho.

Mutangana ati: "tugomba kumva ko kubahiriza gahunda za leta arukujyana n'igihe kandi ari ukubaka igihugu cyacu."

Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro gisanga kuba abakora imirimo ibyara inyungu bagenda basobanukirwa ibijyanye n'akamaro k'imisoro ari nako ubwitabire mu gusora bugenda buzamuka ari nako bitanga icyizere cyo kugera ku cyerekezo cyo kuba leta yagera kubushobozi bwo kwihaza mu ngengo y'imari.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd