Mu karere ka Gakenke ,umurenge wa Busengo mu Kagari ka Kamina mu Mudugudu wa Rwankuba, haravugwa urupfu rw’umugore Mukarubayiza Triphonie w’imyaka 60 wishwe n’umugabo we witwa Iryajentakeka Fravien w’imyaka 63 bapfuye isambu.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 8841 | Kuya 04-19-2016 09:10



Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busengo, Gasasa Evérigiste, nkuko yabitangarije ikinyamakuru umurashi , yavuze ko uyu muryango  utari ubanye neza  dore ko uyu Iryajentakeka Flavien  yari yarashatse undi mugore akaza kumutekesha amasambu arindwi muri cumi n’atatu 13 yari afitanye na nyakwigendera.


Gasasa Evérigiste yagize  ati “ Intandaro yabaye isambu imwe mu yo nyakwigendera yari yarasigaranye yaje kwigabizwa n’umugabo we  batabyumvikanyeho , ariho amakimbirane n’intonganya byaturutse bikaza kuviramo urupfu uyu nyakwigendera  Mukarubayiza Triphonie

Yakomeje avuga ko iki kibazo ubuyobozi bw’umurenge  wa Busengo , bwari bukizi ndetse ko bwateganyaga kubahuza ngo gishakirwe umuti urambye.

Kuri uyu wa mbere , tariki ya 18 Mata 2016 , mu masaha y’igitondo ngo uyu mugabo yategeye umugore we mu nzira amukubita ikibando amaze kugwa hasi, amukubita ibuye mu mutwe ari nabyo byaje kumuviramo urupfu.

Kuri ubu uyu mugabo Iryajentakeka Fravien ukurikiranyweho kwihekura afungiye kuri Station ya Polisi ya Gakenke aho hagikorwa iperereza ku rupfu rw’uyu mugore , nyuma y’iperereza uregwa agashyikirizwa  ubushinjacyaha  aho nabwo buzafata umwanzuro wo kumushyikiriza ubutabera.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Busengo , babwiye  ikinyamakuru umurashi  ko bifuza ko uyu mugabo Iryajentakeka yazaburanishirizwa aho yakoreye icyaha kugira ngo bibere n’abandi isomo rikomeye ndetse bakanavuga ko icyaha kiramutse kimuhamye yazabihanirwa by’intangarugero.

Nkuko biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda , mu ngingo yacyo ya 140 , ngo iki cyaha kiramutse kimuhamye , uyu Iryajentakeka Fravien , yazahanishwa igifungo cya  burundu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd