Komisiyo y’igihugu y’amatora ku bufatanye n’intara y’Amajyaruguru baratangaza ko biteguye korohereza urubyiruko rutarabona ibyangombwa byo kuzarufasha gutora umukuru w’igihugu. Ni nyuma yaho rumwe muri urwo rubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rugaragaje ko ruhangayikishijwe no kuba rutazabasha kwitabira amatora bitewe nuko nta byangombwa byuzuye rufite.

 

By Umutoni Solange | Views : 5733 | Kuya 06-01-2017 22:15



Bimwe mu bibazo urwo rubyiruko rugaragaza, harimo kuba nta byangombwa nk’indangamuntu zitari zabageraho kandi baribaruje ndetse n’amakarita y’itora.

Niyonsaba Simoni w’imyaka 18, ni umunyeshuri mu mashuri yisumbuye. Atuye mu murenge wa Kivuruga ho mu karere ka Gakenke. Avuga ko ku myaka ye inabimwemerera afite inyota yo kuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu bityo akuzuza inshingano ze nk’umunyagihugu mwiza, ariko akaba afite imbogamizi z’uko nta bumenyi buhagije afite bw’uburyo ashobora kwiyimura kuri lisite y’itora kuko yibarurije mu karere ka Muhanga akaba ari naho akomoka.

Ati, “Nanjye ndashaka gusobanukirwa uko biyimura kugira ngo mbashe kuzatora mu buryo bunyoroheye ntiriwe nsubira iwacu I Muhanga kandi nshobora gutorera hafi y’aho nkorera ubu”.

Nkurunziza we w’imyaka 19 avuga ko afite ikibazo cy’ikosa ryagaragaye ku ndangamuntu yahawe, nyuma yajya kurikosoza kugeza magingo aya iyo ndangamuntu ye ikaba itaragaruka, kandi akaba nta n’ubushobozi afite bwo kujya gukurikirana ikibazo cye i Kigali, ku biro by’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA).

Aragira ati: “Banyohereje kujya gukosoza iryo zina ku biro bikuru by’umushinga w’indangamuntu i Kigali, kandi nta bushobozi mfite, murabyumva mbabajwe n’ukuntu ntazitorera umukuru w’igihugu kandi nari mfite inyota yo kumutora.”

Uretse ibi bibazo bigaragazwa n’uru rubyiruko, haniyongeraho kandi n’abandi bavuga ko bataye indangamuntu zabo, uburyo bwo gusaba izindi bukaba butinda.

Ku ruhande rwa komisiyo y’igihugu y’amatora, perezida w’iyi komisiyo Prof Kalisa Mbanda avuga ko urubyiruko, narwo rufite uburenganzira bwo kwitorera abayobozi, bityo bakaba biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo imbogamizi rugaragaza zizabe zakemuwe mbere yuko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka aba.

Agira ati, “urubyiruko rufite uburenganzira busesuye bwo gutora Perezida wa Repubulika. Ni na yo mpamvu  abayobozi basabwa kongera imbaraga mu kurwegera bakarukangurira kureba ko ruri kuri lisiti y’itora cyangwa bukarufasha kuzuza ibisabwa ngo rubashe kwitabira amatora kugira ngo intego twihaye yo gutora ijana ku ijana tuyigereho”.

Mu ntara y’Amajyaruguru, urubyiruko rugize 60% y’abaturage bose bari kuri liste y’itora y’abaturage bazitabira amatora ya perezida wa repubulika y’u Rwanda. Ni imibare igaragazwa na Jean de Dieu Rutatina uhagarariye komisiyo y’igihugu y’amatora muri iyi ntara. 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd