Miliyoni zigera kuri 14.730.950 frw , Ubwisungane mu kwivuza ku bantu 10 , n’ibindi bitandukanye  nibyo byizejwe ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke n’abari mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha imiryango igera kuri 1425 yasizwe iheruheru n’ibiza byo mu ijoro ry’iya 07rishyira iya 08 Gicurasi 2016 kandi bikaba bigikomeje ku buryo mu mezi atatu , bazaba babonye inzu zo kubamo.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 8211 | Kuya 06-01-2016 07:44




Muri Gahunda yo gufasha no gutabara abagezweho n’ibiza byibasiriye abaturage b’akarere ka Gakenke mu ijoro ry’iya 07 rishyira iya 08 Gicurasi 2016 , ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke , bwasabye abanyagakenke batuye mu karere n’abandi baba hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo kuza bagafatanya kwegeranya inkunga yafasha abagezweho n’ibiza kugira ngo babone aho kuba ndetse n’ibyo kurya.

Ni muri urwo rwego , ku itariki ya 29 Gicurasi 2016 , bahuye bakegeranya inkunga zitandukanye zirimo n’amafaranga angana na Miliyoni 14.730.950 Frw.

Bucyanahandi Phocas na Nyirangirimfura Espérance , ni bamwe mubari bitabiriye iki gikorwa bakaba bagishima cyane , bavuga ko gutabarana  ari umuco nyarwanda.

Bucyanayandi Phocas aragira ati “Iyo ugize ibyago umuturanyi wawe aragutabara none se we abigize agahungira iwawe , wakwanga kumucumbikira?

Iyi nkunga yatanzwe ngo izongerwa n’abaturage bari bitabiriye iki gikorwa nkuko bigarukwaho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamubuga Bizimana Ndababonye wavuze mu izina rya bagenzi be uko ari 19 biyemeje gutanga 30.000 frw kuri buri wese kandi ngo bazegera n’abaturage bagire icyo batanga ariko bakabikora ntawe ushizweho agahato.

Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi Madame Mukantabana Séraphine nyuma yo kwihanganisha imiryango yabuze abayo , yashimiye abanyagakenke umutima mwiza bagize wo gufasha abagezweho n’ibiza.

Yagize ati “Leta ifite umurongo ngenderwaho yateguye wo gufasha aba bagezweho n’ibiza ariko namwe mugaragaje umutima utabara , gusa abagituye mu misozi , bayivamo , bagatura mu midugudu kugira ngo begerezwe ibikorwa remezo.”

Yakomeje avuga ko amazu agiye kubakwa mu gihe kitarenze amezi atatu ariko na none asaba abanyamabanga nshingwabikorwa mu byo biyemeje ko umuturage atagomba kuzahutazwa mu gutanga inkunga ahubwo ko buri wese yajya atanga uko yifite.

Abari muri iki gikorwa , biyemeje ko inkunga yijejwe ubuyobozi bw’akarere igomba kuba yageze ku karere bitarenze kuya 15 Kamena 2016 kugira ngo mu gihe cy’amezi atatu , aba bagezweho n’ibiza bazabe bari mu mazu yabo.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd