Mu kagari ka Kagoma, umurenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke , haravugwa inkuru y’umukobwa Ntakirutimana Adelphine , wajyanwe kwa muganga , abari bamuhetse , bamusiga ku muhanda bigira mu kabari.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 16548 | Kuya 06-01-2016 08:09



Abakuze , abasheshe akanguhe ndetse n’urubyiruko , baranenga iyi myitwarire kuko itajyanye n’indangagaciro z’umuco nyawanda.

Gutabara ni umuco mwiza w’abanyarwanda na none kandi  kudatabara no kudatabariza uri mukaga ubishoboye  amategeko y’u Rwanda arabihanira. Umunyamakuru w’ikinyamakuru Umurashi , akigera mu kagari ka Kagoma , umurenge wa Gakenke  mu karere ka Gakenke  yahasanze umukobwa Ntakirutimana Adelphine uri mu kigero cy’imyaka 19 na 20 ari mu ngobyi ya Kinyarwanda .

    Ntakirutimana Adelphine wasizwe mu ngobyi ku muhanda,abahetsi bakigira mu kabari

Yagize ati “Ndwaye umugongo , muri iki gitondo nibwo nahetswe , njyanwa ku bitaro bya Nemba , baramvura , abahetsi barangarura, bangejeje kuri iyi Centre ya Kagoma , babona utari wahetse , bamuca inzoga , bigira mu kabari kunywa njye bansiga mu ngobyi kuri uyu muhanda , none mpamaze amasaha abiri”.

Yakomeje avuga ko bamuhemukiye  ko bagombaga kubanza ku mugeza mu rugo bakagaruka kunywa inzoga zabo.

Vincent Mugambage  na Gashirabake Valens ni bamwe mubari bahetse uyu mukobwa.

Bavuze ko icyabibateye ari uko bahuye n’utabafashije guheka bakamuca amande ,ari nayo bari bari kunywa, ariko ko ayo makosa batazayasubira.

               Iyo nzu ibanza niyo abari bahetse umurwayi banyweragamo muri Centere

Kubanza gutabara ukarangiza n’igikorwa nibyo byihutirwa  kuruta kujya kunywa utagejeje  umurwayi aho ugomba kumugeza kugira ngo akorerwe ubundi bufasha yakenera.

Sebukarani Fabien , umusaza w’imyaka 76 yaganiriye n’ikinyamakuru Umurashi . Aragira ati “Kuva na kera , twarahekaga ariko ntitwakoraga aya makosa kuko  nk’uyu murwayi aba akeneye kugezwa mu rugo , agashigishirwa agakoma  ndetse akaryama akaruhuka. Ese ubu imvura imusanze aha , ntiyamunyagira?”

Ubundi gutabara biri mu muco nyarwanda ndetse uretse n’umuco biri no mu mategeko y’u Rwanda ahana kuko udatabaye cyangwa ngo atabarize uri mu kaga , abishoboye , akurikiranwa n’itegeko .


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd