Abantu 34 ni bo bamaze kubarurwa by'agateganyo ko bahitanywe n'ibiza by'inkangu mu karere ka Gakenke zatewe n'imvura nyishi yibasiye akarere ka Gakenke , Iyi mvura kandi yanateye inkangu zafunze umuhanda wa kaburimbo Musanze-Kigali ahitwa k'umusozi wa Buranga, ubu imigenderanire hagati y'iyi mijyi yombi ikaba yahagaze.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 11214 | Kuya 05-09-2016 07:51



Imvura nyishi yaguye mu ijoro ry’iya 07 Gicurasi rishyira iya 08 Gicurasi 2016 , yateye inkangu zahitanye bikiri agateganyo, abantu bagera kuri 34 bagwiriwe n'amazu. Nkuko ikinyamakuru umurashi cyabitangarijwe n'Umuyobozi w'akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere ry'akarere Bwana Niyonsenga Aimé Francois ngo abantu 16 baguye mu murenge wa Gakenke,9 baguye mu murenge wa Mataba , Mugunga 1, Coko 2, Minazi 3 na Muyongwe 3.

Umuyobozi wavuganye n’ikinyamakuru Umurashi  wari ku musozi wa Buranga mbere ya saa sita kuri iki cyumweru aho iyi mvura  yari yafunze umuhanda Kigali-Musanze kubera inkangu zuzuyemo yavuze ko iki ari ikibazo kibarenze. Bamwe mu bagenzi bakoreshaga uyu muhanda abenshi umunyamakuru w’ikinyamakuru umurashi yabasanze bumiwe ngo byabananiye gusubira inyuma mu cyerekezo baturukagamo cyangwa gukomeza mu cyerekezo cya Kigali.

Abandi bo bageragezaga gukandagira muri izi nkangu bakambuka nyuma yo gukuramo inkweto bagakunja amapantaro. Bamwe mu baturage baturiye uyu musozi wa Buranga bo batangarije ikinyamakuru umurashi ko ibibazo nk'ibi babiherukaga muri 1983 bakaba basaba ubuyobozi bw'igihugu kubagoboka kuko n'imyaka yabo yahangirikiye.

Amakuru ya nyuma aturuka mu buyobozi bw'akarere ka Gakenke nuko kugera mu masaha y'igicamunsi cyo kuri iki cyumweru hari hitabajwe imashini za sosiyete CIKO y'abashinwa itunganya uyu muhanda ariko ntiwari wakongeye kuba nyabagendwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd