Umuryango w'ubumwe bw'Afurika, kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Nzeli, watangaje ko intumwa zawo zo ku rwego rwo hejuru zigomba kuba zamaze kugera mu gihugu cya Gabon mu gihe kigufi gishoboka, kugirango barebere hamwe uko muri iki gihugu hagaruka ituze n'umutekano byakozwe mu nkokora no kongera gutorwa kwa Ali Bongo Ondimba.

 

By Umutoni Solange | Views : 6552 | Kuya 09-06-2016 15:22



Nkuko byatangajwe n'umuvugizi w'umuyobozi w'umuryango w'ubumwe bw'Afurika, Intumwa z'uyu muryango zigomba kubonana n'imitwe yose irebwa n'iki kibazo cy'umutekano mucye.

Abahagarariye umuryango w'ubumwe bw'Afurika, CEEAC (Communauté économique des États d’Afrique centrale) n'abanya politiki b'abanya Gabon, batangiye kugirana ibiganiro kugirango harebwe intumwa z'uyu muryango zizaza n'ubutumwa buzaba buzizanye.

Umuvugizi w'umuryango w'ubumwe bw'Afurika yavuze ko umuryango w'abibumbye ushobora kugaragara muri ibi biganiro.

Abdoulaye Bathily, uhagarariye umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye muri Afurika yo hagati, yamaze kugera i Libreville mu murwa mukuru wa Gabon kugirango atangire isuzuma.

Nyuma y'imvururu zirimo n'ubwicanyi byatangiye mu gihugu cya Gabon nyuma yaho Ali Bongo Ondimba yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu nka Perezida, ariko ntabyumvikaneho n'uwo bari bahanganye Jean Ping, ku munsi w'ejo hashize kuwa mbere tariki ya 05 Nzeli 2016 nyuma ya sa sita, Minisitiri w'ubutabera Séraphin Moundounga, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye.

Minisitiri w'ubutabera muri Gabon Séraphin Moundounga, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd