Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 23 Nzeli 2016, abanya Gabon, Icyoba ni cyose mu gihe bategereje imyanzuro y’urukiko rurinda itegekonshinga, kugirango hemezwe imyanzuro y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu hagati ya Ali Bongo Ondimba na Jean Ping.

 

By Umutoni Solange | Views : 5670 | Kuya 09-23-2016 12:07



Hashize ibyumweru byinshi, abanya Gabon bategereje uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nzeli 2016, kugirango barebe umwanzuro wanyuma wafatwa, nkuko itegekonshinga ry’iki gihugu ribiteganya ko nyuma y’iminsi 15 hagomba kuba hagaragajwe ugomba kuyobora hagati ya Jean Ping utaremeye ibyavuye mu matora, na Perezida Ali Bongo wongeye kwegukana uyu mwanya.

                                                          Jean Ping na Ali Bongo Ondimba

Perezidante w’urukiko rurinda itegekonshinga mu gihugu cya Gabon, Marie-Madeleine Mborantsuo, ku mugoroba w’ejo kuwa kane tariki ya 22 Nzeli 2016, yakiriye ababuranira aba bagabo bombi (Ali Bongo Ondimba na Jean Ping), aho byitezwe ko kuri uyu wa gatanu hagira umwanzuro utangazwa.

Perezidante w’urukiko rurinda itegekonshinga mu gihugu cya Gabon, Marie-Madeleine


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd