Kuva mu ijoro ryo kuwa 31 Kanama rishyira kuya 01 Nzeli 2016, Abaturage bo mu gihugu cya Gabon bakoresha itumanaho rya Internet na Telefoni, barashinja ubuyobozi bw'igihugu cyabo kubafungira, bikaba bikomeje kubateza kuba mu bwigunge n'igihombo.

 

By Umutoni Solange | Views : 6048 | Kuya 09-12-2016 12:04



Kuva ku mugoroba w'itariki ya 31 Kanama ishyira kuya 01 Nzeli 2016, ubwo mu gihugu cya Gabon hatangazwaga ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu, itumanaho rikoresha  Internet na Telefoni ryavuyeho aho ntawashoboraga no koherereza undi ubutumwa bugufi.

Hamwe mu hatangirwa Serivice ya Internet (cyber café ) mu gace ka Nombakélé, bavuga ko bagize igihombo kuko nta ba kiriya babona n'abo babonye bakinubira kuba Internet yaho igendera ku muvuduko mutoya cyane ugereranyije n'uko byari bisanzwe.

 Steed, umunyeshuri w'imyaka 25 akaba n'umukiriya aha hatangirwa serivice ya Internet, aganira na Radio mpuzamahanga y'abafaransa yagize ati:" Internet iragenda buhoro cyane ugereranyije n'uko yari isanzwe, hari bimwe na bimwe twohereza ntibigende, bishoboka kandi ko n'ibyo tuvuga baba babyumviriza".

Samba Diao, umwe mu bayobozi ba cyber café Aniam Télécom, yagize ati:"Ngomba gufunga ikigo buri munsi kuva isa kumi n'ebyiri z'umugoroba bitewe n'uko nta connection(Internet idakora) iba ihari, kandi mbere twafungaga isa tanu z'ijoro, murumva ko ari igihombo gikabije dufite".

Usibye igihombo, Benshi mu baturage baganiriye n'itangazamakuru bavuga ko atari ikibazo kidasanzwe ahubwo ari leta y'igihugu ibikora, bakayishinja kubabuza uburenganzira bwo kwisanzura harimo no gutuma batavugana n'imiryango yabo iri hanze y'igihugu.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd