Perezida w'igihugu cy'ubufaransa,François Hollande,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi ategerejwe mu gihugu cya Centrafrique,mbere y'uko kuri uyu wa gatandatu azaba ari Abuja,mu nama yateguwe ijyanye n'umutekano.

 

By Umutoni Solange | Views : 9912 | Kuya 05-13-2016 08:47



Ni inshuro ya 3,Perezida w'igihugu cy'ubufaransa,François Hollande agiye kugirira uruzinduko muri Centrafrique.

François Hollande araba aherekejwe na Minisitiri w'ingabo w'igihugu cy'ubufaransa,Jean-Yves Le Drian,aho bafite gahunda yo kumara amasaha atari menshi muri Centrafrique.

Perezida Hollande,na mugenzi we uyobora igihugu cya Centrafrique,Faustin-Archange Touadéra, byitezwe ko bari busure ibice byaranzwe n'ubwicanyi bwakorewe imiryango.

Byitezwe kandi ko Perezida Hollande,ari busure ahari ibirindiro by'ingabo zisaga 650 z'ubufaransa ziri muri Centrafrique.

Nubwo ingabo z'ubufaransa ziri muri Centrafrique mu bikorwa byo kugarura amahoro,Perezida Hollande,ahagiriye uruzinduko mu gihe hamaze iminsi hashinjwa izi ngabo ko zifata ku ngufu abana muri Centrafrique.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd