Perezida w’igihugu cy’ubufaransa François Hollande yarangirije urugendo rwe mu birwa bya Caraibes yari yatangiye kuwa 11Gicurasi asura Haïti. 

 

By Theoneste RURANGWA | Views : 18942 | Kuya 07-05-2015 13:46



Perezida w’igihugu cy’ubufaransa François Hollande yarangirije urugendo rwe mu birwa bya Caraibes yari yatangiye kuwa 11Gicurasi asura Haïti. Hari kuwa 12 Gicurasi ubwo yangaga guca ku rugo atagize ijambo avuga ku ideni ry’aka bukuru Ubufaransa bufitiye igihugu bwahoze kera bukoloniza birangira atembagaye muri turibine

Kuba abantu bari bahuruye ari benshi baje kumusanganira aho muri Haïti, urugendo rurerure mu birwa ndetse no kukutavuga rumwe ku iryo deni ubufaransa bufitiye Haïti byamubanye insobe mu bigaragara

Mu gihe cyo kujya kubwira ijambo rero abo baturage bari bahuruye nyakubahwa yisitayeho aragwa ariko vuba na bwangu abashinzwe kumurinda baramubyutsa nubwo ako kantu katabuze gufatwa n’ibyuma bifata amafoto byari aho ari byinshi

Twababwira ko uko kugwa kwa perezida Hollande kwaturutse ngo ahanini kuri gahunda ye yari itsitse idatanga ubuhumekero, n’urugendo rurerure yari yakoze nko kujya muri Cuba, Martinique, Guadeloupe, na Haïti.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd