Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 ukwakira 2016, inkubi y'imiyaga idasanzwe yiswe Matthew yibasiye leta ya Floride imwe mu zigize leta zunze ubumwe z'Amerika, iba iya mbere mu mateka muri kano gace yangije ibintu byinshi mu buryo budasanzwe kubera umuvuduko yariho ungana na km 195/h.

 

By Umutoni Solange | Views : 5754 | Kuya 10-07-2016 09:49



Ku wa kabiri nibwo uyu muyaga wa Matthew wibasiye igihugu cya Haiti, bituma igice cyo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba kijya mu bwigunge nyuma y’uko ikiraro cyabahuzaga n’ibindi bice by’igihugu gicitse.

Abayobozi mu nzego z’ibanze batangaje ko uyu muyaga wahitanye abasaga 339, mu gihe abandi benshi bakuwe mu byabo.

Minisitiri w’Umutekano muri Haiti, Ariel Henry yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko kugeza ubu abantu 108 aribo bamaze kumenyekana ko bapfuye ariko imibare ishobora kwiyongera.

50 mu bavugwa ko bapfuye ni abo mu mujyi wa Roche-a-Bateau uri mu Majyepfo ya Haiti.

Ubuyobozi kandi buvuga ko Kubera iyi nkubi y'imiyaga ivanzemo n'imvura yaibasiye igihugu cya Haïti, byatumye abaturage basaga 21 000 bakurwa mu byabo, amazu agera ku 2000 arangirika, amashuri 10 arasenyuka.

Uyu muyaga watumye kandi amatora ya Perezida yari ateganyijwe mu mpera z’iki cyumweru asubikwa.

Uretse abapfuye muri Haiti, hari n’abandi batandatu bo muri Repubulika ya Dominican bahitanywe nawo.

Kuri ubu uyu muyaga wiswe Matayo wakomereje muri Leta ya Florida, imwe mu zigize Leta Zunze ubumwe z' Amerika, nyuma yo kugera muri Bahamas, Haiti na Cuba.

              Leta ya Florida yibasiwe n'imiyaga ya Matthew mu buryo budasanzwe


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd