Gutangiza Shampiyona, Ferwafa idakemuye ibibazo biri mu makipe, ni kimwe mu bikomeje kuranga Imikorere mibi y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, inakomeje gukurura uruhuri rw'ibibazo mu mupira w'amaguru, mu gihe habura amasaha macye ngo shampiyona itangire.

 

By Ubwanditsi | Views : 7686 | Kuya 10-13-2016 14:13



Mu Rwanda, shampiyona y'igihugu mu mupira w'amaguru, biteganyijwe ko izatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 ukwakira 2016, mu gihe mu makipe hakomeje kugaragara uruhuri rw'ibibazo bimwe byakuruwe na Ferwafa.

Ibibazo by'ikipe ya Rayon Sport  

Hari ikibazo cy'abakinnyi 3 b'ikipe ya rayon sport, barimo Rwatubyaye Abdoul, Rwigema Yves na Nova Bayama bimwe na Ferwafa lisanse zibemerera gukina, ikipe yabo ntiyamenyeshwa impamvu kugirango niba hari n'ibibura bikosorwe.

Ikipe ya rayon sport yagaragarije mu nyandiko Ferwafa ikibazo cy'umukinnyi wayo, Imanishimwe Emmanuel wagiranye amasezerano na APR FC kandi yarabanje kuyagirana na Rayon anayikinira, maze Ferwafa ntiyasubiza ibaruwa y'ikirego yandikiwe n'ubuyobozi bwa rayon sport FC, ntiyanagikemura mu gihe ibona ko shampiyona igiye gutangira.

Ibi byatumye ikipe ya rayon sport FC yandikira Ferwafa iyibwira ko mu gihe ibibazo by’aba bakinnyi bayo bidakemutse nayo ititeguye kujya mu kibuga kuri uyu wa gatanu tariki ya 14, mu mukino yagombaga guhuramo na Police FC.

Ibibazo by'ibibuga bimwe byahagaritswe

Habura iminsi ibiri ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itangire(kuwa gatatu tariki ya 12 ukwakira 2016) nibwo Ferwafa binyuze mu kanama kari kashyizweho gashinzwe gusuzuma ibibuga katangaje mu bitangazamakuru ko ikibuga cya Gicumbi FC, ikibuga cy'Amagaju FC n'ikibuga cya Sunrise FC bihagaritswe kuzakinirwaho uyu mwaka mu gihe nta gikozwe ngo bivugururwe.

Harimo amakosa yo guhagarika ibibuga habura iminsi 2 ngo bitangire gukoreshwa utaramenyesheje ababikoresha(ba nyirabyo) kugirango ibyo banengwa babishakire ingengo y'imari bitunganywe, ibi ni ibyemezo bihutiyeho bigaragaza uburangare bw'ibyo bakabaye barakoze mbere(Frerwafa).

Usibye kubyumva mu bitangazamakuru, amakipe yahagarikiwe ibibuga avuga ko atigeze anabimenyeshwa na Ferwafa.

Ibi byatumye aya makipe yose afata icyemezo cy’uko mu gihe Ferwafa itisubiyeho ngo iyemerere gukinira imbere y’abafana bayo cyangwa se imikino itangira shampiyona yari afite isubikwe hatunganywe ibibuga, ashobora gusezera uyu mwaka ntakine shampiyona.

Gufata Ferwafa nk'akarima k'umuntu ku giti cye

Mu gihe shampiyona ibura umunsi umwe ngo itangire, amakuru agera ku Umurashi.rw aravuga ko ibibazo byose by’abakinnyi mu bijyanye n’ibyangombwa, ngo bitakemuka mbere y'uko umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle  agaruka mu Rwanda. 

Kuri ubu uyu muyobozi uri mu mahanga bivugwa ko azagaruka mu gihugu mu cyumweru gitaha.

      Icyicaro gikuru cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA)


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd