Raporo y’umuryango w’abibumbye yagaragaje ko umutekano muri repubulika iharanira demokarasi ya congo udatera imbere bitewe n’imitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bw’iki gihugu harimo FDLR na ADF, hakiyongeraho n’ubwinshi bw’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.  

 

By Idrissa Katumbi | Views : 5754 | Kuya 01-03-2017 14:57



Raporo yanyuma ku gihe cyahawe impuguke z’umuryango w’abibumbye ku butumwa muri repubulika iharanira demokarasi ya congo yasohotse ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 02 Mutarama 2016.  

Nkuko byagendaga buri nyuma y’amezi 6, impuguke za ONU, zigenzura ko nta ntwaro zinjira mu gihugu, zireba uko harwanywa icuruzwa ry’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’uko ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bw’iki gihugu gihagaze cyane cyane mu burasirazuba.  

Muri rusange, izi mpuguke zagaragaje ko hagati ya Gicurasi n’ugushyingo 2016 umutekano utiyongereye muri iki gihugu, kuko hagaragara cyane guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu, cyane cyane mu duce nka Beni aho abaturage b’abacivili b’inzirakarengane bakomeje kwicwa. 

Ubu bwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage bushinjwa imitwe nka ADF(inyeshyamba z’abagande) na FDRL(umutwe uyobowe n’abayobozi b’abahutu, ushinjwa gusiga ukoze jenoside mu Rwanda).

Kubera kugabwaho ibitero, umutwe wa FDRL watakaje ½ cy’umubare wabo, cyane cyane mu karere ka Rutshuru, bituma unahindura izina aho wahise ufata izina rya CNRD(Conseil national pour le renouveau et la démocratie).

                 Victor Byiringiro umuyobozi wa FDRL muri gicurasi 2014 ari muri DRC


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd