Nyuma y’uko hatangajwe amakuru avuga ko abantu 15 bishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira kuri uyu wa Kane mu burasirazuba bwa Congo, mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR, igitero cyagaragaye nk’icyibasiye abaturage bo mu bwoko bw’Abanande nk’uko abayobozi ba gisivili n’ingabo bavuga, uyu mutwe urahakana wivuye inyuma aya makuru uvuga ko atariwo wakoze ubwo bwicanyi.

 

By Habineza Gabriel | Views : 27846 | Kuya 01-08-2016 07:07



Nk’uko umuvugizi wa FDLR,La Forge Fils Bazeye yabitangarije Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) dukesha iyi nkuru  ngo  ntaho bahuriye n’ubu bwicanyi kuko n’agace  ka Miriki bwabereyemo atariho babarizwa bityo akaba asaba ko hakorwa iperereza ridafite aho ribogamiye  kugirango hamenyekane  abakoze ubu bwicanyi.

Ati « Twamaganye ubu bwicanyi ndetse duhakanye uruhare rwose  badushinja.Ntabwo turi i Miriki.Ibi birego bihimbano birigukwirakizwa kuko abaturage batabashije kurindirwa umutekano kandi bari bafi y’ingabo za Leta ya Congo(FARCD).Icyo dusaba gusa ni uko hakorwa iperereza ridafite aho ribogamiye kugirango hamenyekane  abakoze ubu bwicanyi ndenga kamere »

Umuvugizi wa FDLR,La Forge Fils Bazeye yabitangarije

Nubwo FDLR ihakana ubu bwicanyi Lt. Mak Hazukay, umuvugizi w’ingabo za Congo, yatangaje ko abarwanyi ba FDLR binjiye muri Miriki, bakabanza kuzenguruka position ya gisirikare bakirara mu baturage bakica abantu 14 bakoresheje intwaro gakondo.

Ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye  ziri mu Butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(Monusco) bukaba butangaza ko hatangiye  iperereza kuri ubu bwicanyi.

Iki gitero ngo cyagabwe ahitwa Miriki, agace ko muri Kivu y’Amajyaruguru gaherereye mu birometero nk’110 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma. Abantu bivugwa ko baguye muri iki gitero ni 15 nk’uko umuyobozi wa Teritwari ya Lubero, Bokele Joy yabitangarije AFP.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd