Mu gihe umutwe w’Iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda  ukomeje gukora ubwicanyi buciye icyuho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje  kugaragara ibimenyetso  bigaragaza ko uyu mutwe waba uca amarenga yo gusenyuka nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bayo  batashye mu Rwanda ndetse  n’abaterankunga bayo bakayihakana dore ko Monusco iherutse gutangaza ko itazongera guha  ibiryo abarwanyi b’uyu mutwe bari mu makambi atandukanye ahubwo ikabasaba gutaha mu Rwanda.

 

By Ubwanditsi | Views : 28371 | Kuya 09-22-2015 09:13



Nyuma y’uko Umuyobozi w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Kobler tariki 22 Kanama ubwo yasuraga inkambi yitiriwe Lieutenant General Bahuma, icumbikiye abahoze ari abarwanyi basaga 700 bahoze muri FDLR n’ imiryango yabo yavuze ko  aba barwanyi bagomba gutaha mu Rwanda ku bushake .

Zimwe mu Ntwaro zari zifitwe na FDLR

Kobler yagize ati "Kuri ubu, Monusco igaburira inkambi zose za Kamina, Kitona, Kisangani, Kanyabayonga na Walungu. Kandi ubu nta mafaranga dufite. Ni ngombwa ko haboneka igisubizo ku biribwa n’amavuta y’ibinyabiziga (carburant)."

Yakomeje agira ati "Bagomba kwimurirwa mu Rwanda. Ni ngombwa cyane gushakirwa igisubizo. Ntabwo twabarekera hano."

Ku kibazo cy’abarwanyi ba FDLR bafite impungenge z’umutakano wabo mu gihe baba batashye  mu Rwanda kuri iyi ngingo, Martin Kobler avuga ko abo badashaka gutaha mu Rwanda bashobora kuba bafite umugambi wa politiki bahishe inyuma.

Ikindi cya Kabiri kigaragaza ko umutwe wa FDLR ukomeje gucika intege ni itahuka ry’umwe  mu bayobozi bayo bakuru ushinzwe ubutegetsi mu gisirikare cya FDLR Foca G1, akungiriza Gen Mudacumura kuyobora uyu mutwe, yatashye mu Rwanda n’umuryango we.

Lt Col Nibabaza Gerard uzwi nka Mambo, wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi mu gisirikare cya FDLR Foca, ni we washyize intwaro hasi yemera gutaha mu rwamubyaye.

Yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku itariki ya 18 Nzeri 2015, avuye mu kigo cy’igisirikare cy’umuryango w’abibimbye kibungabunga amahoro muri Congo, Monusco, yari amazemo iminsi nyuma yo gusohoka mu biro yakoreragamo nka G1 i Walikare muri Kivu y’amajyaruguru.

Kigali Today ntiyabashije kuganira na Lt Col Nibabaza, ariko umufasha nawe wari umusirikare muri FDLR Foca afite ipeti rya Sergent. Nyirakamana Jacqueline watahanye abana babiri bari bafitanye, yatangaje ko ari cyo gihe cyo gutaha bashingiye ku makuru bafite.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR

Iki kimenyetso kigaragaza gucika  intege k’uyu mutwe  ni ibiherutse gutangazwa na  Paul Rusesabagina  umwe mu barwanya Leta y’u Rwanda hashize iminsi mike ahamagawe mu Bubiligi ngo asobanure uburyo akorana na FDLR ariko agezeyo yitakanye FDLR avuga ko atayizi na gato.

Akigerayo  Rusesabagina yitakanye yivuye inyuma imbere y’ abamubazaga, aranabisinyira abwira abamubazaga ko adashobora na rimwe gukorana n’abicanyi bo muri fdlr kowe yakijije abatutsi  nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Rushyashya.

Abarwanyi ba FDLR bakaba bakomeje  gutzhz  mu Rwanda ari benshi aho bose baza bavuga ko bari barambiwe ubuzima bubi bwo mu mashyamba.

FDLR aho iri mu mashyamba ya Congo ikaba ikomeje kuvugwaho  ibikorwa  bibi bitandukanye harimo  gufata abagorye n’abakobwa ku ngufu harimo no gusahura imyaka y’abaturage mu mirima n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

FDLR ikaba igizwe n’abamwe mu basize  bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 ukaba warashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze ubumwe za Amerika.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd