Umutwe w’iterabwoba wa FDLR urakekwaho kwica abasivili 15 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ibasanze mu mirima.

 

By Ubwanditsi | Views : 18984 | Kuya 11-20-2015 09:28



Abo bishwe mu matariki ya 15 na 16 Ugushyingo 2015, ubwo bari basanzwe mu mirima yabo, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abashinwa bibitangaza.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo kigamije guharanira amahoro, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu (CEPADHO), rigaragaza ko abo bantu biciwe ahitwa i Mutenda mu gace ka Lubero.

Abarwanyi ba FDLR

Umuvugizi w’ingabo za Loni zigamije kugarura amahoro muri Congo, Col Amouzoun Codjo, aherutse gutangariza mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ko muri ako gace hagaragara ibibazo by’umuteknao muke biterwa na FDLR.

Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 , ushinjwa gukora ibikorwa bitandukanye by’ubwicanyi cyane bwibasira abasivile ndetse no gufata ku ngufu abagore no guhohotera abana.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd