Umukino wa mbere wa 1/2 cy'imikino y'igikombe cy'umugabane w'uburayi 2016 waraye ubaye, ikipe ya Portugal yasezereye 

Wales iyitsinze ibitego 2 ku 0, undi mukino nawo wa 1/2 utegerejwe kuri uyu wa kane na benshi ukaba uri buhuze Ubudage n'ubufaransa.

 

By Muhire Norbert | Views : 7770 | Kuya 07-07-2016 07:49



Uyu mukino watangiye isa tatu za nijoro, ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 06 Nyakanga, watangiye amakipe yombi yotsanya igitutu, bigaragara ko zinganya mu kwiharira umupira, igice cya mbere cy'umukino kirinda kirangira.

Ku munota wa 50, nyuma y'iminota 5 igice cya kabiri gitangiye, Cristiano Ronaldo yaje kwerekana ko ari rutahizamu udashidikanywaho atsindira ikipe ye ya Portugal igitego cya mbere ku mupira wari uturutse muri koruneli maze arasimbuka asumba ba myugariro ba Wales akozaho umutwe umupira uboneza mu rushundura.

Mu gihe abafana ba Portugal bari bakibyina intsinzi, ku munota wa 53, Cristiano Ronaldo wigaragaje cyane muri uyu mukino yaje kurekura ishoti rinini cyane maze Nani akozaho ikirenge umupira uboneza mu izamu, ibitego 2 bya Portugal biba biranyoye ari nako umukino waje kurangira ari 2 - 0.

Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Nyakanga 2016 isa 21h00 z'umugoroba hateganyijwe undi mukino wa 1/2 cya Euro 2016, ubudage bukaba buri buhure n'ubufaransa bwakiriye iki gikombe cy'uyu mwaka.

Uyu mukino urasifurwa  n'umutaliyani witwa Nicola Rizzoli.

Ikipe zombi zahisemo gukinisha uburyo bumwe bwa [ 4-2-3-1 ].

Ku ruhande rw'ubudage 11 bari bubanze mu kibuga harimo Manuel Neuer,Jerome Boateng,Benedikt Hoewedes,Joshua Kimmich,Jonas Hector,Toni Kroos,Bastian Schweinsteiger,Julian Draxler,Mario Goetze,Mesut Oezil na Thomas Mueller bari buyoborwe n'umutoza Joachim Loew.

Ku ruhande rw'ikipe y'igihugu cy'ubufaransa, 11 umutoza Didier Deschamps yatangaje ko bari bubanze mu kibuga harimo

Hugo Llori,Bacary Sagna,Patrice Evra,Laurent Koscielny,Samuel Umtiti,Blaise Matuid,Antoine Griezmann,Paul Pogb, Moussa Sissoko,Dimitri Payet na Olivier Girou.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd