Nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze ubumwe za Amerika, imiryango itandukanye harimo n’umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu bitandukanye haba ibyo  muri  Afurika ndetse no mu y’indi  Migabane  bakemeza ko ugomba kurandurwa burundu  harimo na zanyirantarengwa zitandukanye zo kuba yashize intwati hasi  ,FDLR ikomeje  kwidegembya mu mashyamba ya Congo ndetse no mu bihugu by’ibituranyi n’u Rwanda.

 

By Ubwanditsi | Views : 22050 | Kuya 10-14-2015 08:59



Mu nama ya kane ya Loni yiga ku bikorwa byo kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari yabaye, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye , Ban Ki Moon, yibukije FDLR ko igomba kuba yarangije gushyira intwaro hasi ku bushake bitarenze ku ya 2 Mutarama 2015 bitaba ibyo ikarandurwa binyuze mu bitero simusiga izagabwaho.

Mu nama idasanzwe y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano (Peace and Security Council summit ) ya Afurika Yunze Ubumwe yateraniye i Nairobi mu ntangirio za Kanama 2014, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko hari imbaraga zitagaragara zihishe inyuma ya FDLR, yongeraho ko ikibura ngo irandurwe ari ubushake bwa politiki.

 Gusa abayobozi b’umutwe wa FDLR bakaba baragaragaje ko  iyi taliki ntarengwa bahawe  ntacyo ivuze bavuga ko icyo gikorwa kizamokeza kugeza igihe kizarangirira. Yongeyeho ko igihe ntarengwa cyo gushyira intwaro hasi ari ubupfapfa.

Ibihugu by’ibituranyi n’u Rwanda bikaba byaragaragaye nkaho bishyigikiye FDLR aho  Perezida wa Tanzania Mrisho Jakaya Kikwete yasabye ko Leta y’u Rwanda yashyikirana na FDLR, mu rwego rwo gushakira igisubizo ikibazo cyayo. Ibi bikaba byararakaje u Rwanda ndetse umubano w’ibihugu byombi byatangiye kurebana nabi.

Inama y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) yateranye ubugira kabiri, yemeza ko nta kindi gikwiye gukorerwa FDLR uretse kuyirwanya, ikamburwa imtwaro ku ngufu za gisirikare.

Bamwe mu barwanyi b'umutwe wa FDLR ukomeje kubuza abaturage ba Congo amahoro

Muri kwezi kwa 6 ,2015  amakuru akaba yaracicikanye  mu binyamakuru bitandukanye avuga ko mutwe w’inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda byamaze kumenyekana ko uri kwinjira mu gihugu cy’u Burundi ku bwinshi ku buryo abasaga 800 aribo bari bamaze kwinjira kandi Leta y’u Burundi iri guhita ibaha indangamuntu z’u Burundi igahita inabohereza ku mipaka yegeranye n’u Rwanda. Amakuru  yaravugaga ko inkoramutima za Pierre Nkurunziza arizo ziri kubinjiza kandi bari kuza bamaze gufatira imyitozo idasanzwe muri Kongo.

Mu kwezi gushize Ubwo yari i Kigali mu biganiro by’umubano Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Ngoyi  na Mugenzi we w’u Rwanda,Gen.James Kabarebe  bemeje ko  bagiye gufatanya n’u Rwanda mu kurandura burundu umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 20 mu mashyamba ya Congo; nyuma asubiye mu gihugu cye ahindurirwa imirimo  hibazwa niba bidafitanye isano n’icyo yiyemereye ari i Kigali.

Mu minsi ishize kimwe mu binyamakuru byo mu Burundi cyatangaje ko  Perezida Nkurunziza akorana bya hafi na FDLR aho abarwanyi bayo bashyizwe mu nzego zitandukanye zishinzwe umutekano ndetse  ko  ubu abapolisi  basanzwe ntacyo bakivuze  kuko akazi gakorwa na FDLR n’Imbonerakure.

Abasirikare Bakuru ba Congo bakaba barashyizwe mu majwi   ko bafatanya na FDLR mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu bikorwa bitandukanye byo gusahura iki  gihugu.

Abaturage ba Congo bakaba  bakomeje gutakambira  Perezida Kabila  ndetse n’imiryango mpuzamahanga itandukanye kubakiza abarwanyi ba FDLR gusa yo ikomeje ibikorwa byayo byo kwica, gusahura ,gufata ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu aho abaturage bakomeje komongana bahunga.

Aha wakwibaza impamvu FDLR itarandurwa nk’uko byagendekeye umutwe wa M23  ese bwaba ari ubushake bwa Politiki cyangwa hari izindi mbaraga ziri inyuma dore ko  Opozisiyo  irwanya Leta y’u Rwanda yakomeje gutakamba isaba ko FDLR itagabwaho ibitero.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd