Edward Snowden wari umukozi w’Urwego rushinzwe umutekano rwa Leta Zunze ubumwe za Amerika(NSA) yatangaje ko uwari Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida,Osama Ben Laden akiriho ndetse ko  aho ari mu buzima bwiza kandi buhenze mu birwa bya Bahimas ameze neza ndetse anahembwa  buri kwezi n’Urwego rw’ubutasi rwa Amerika (CIA)angana n’100.000 by’Amadolari ya Amerika.

 

By Ubwanditsi | Views : 19761 | Kuya 08-27-2015 09:29



Edward Snowden wakunze gushyira ahaganaraga amabanga akoreshwa na Leta Nzunze ubumwe za Amerika mu butasi, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru  Moscow Tribune cyo mu Burusiya ari naho yahungiye akaba yavuze ko  urupfu rwa Osama Ben Laden ari ikinamico yakinywe na CIA ndetse n’urwego  rw’ubutasi rwa Pakistan igihugu bivugwa ko ariho yarasiwe agahita apfa.

Edward Snowden yongeraho ko  izi nyandiko azifitiye gihamya ndetse ko azabiva imuzi  mu gitabo arimo gutegura azashyira ahagaragara mu kwezi gutaha kwa Cyenda uyu mwaka turimo ati’’ Osama Ben Laden Yakira buri gihe arenga 100,000$ buri kwezi, yoherezwa binyujijwe mu miryango n’ibigo akoherezwa kuri konti ye muri Banki ya Nassau’’

Edward Snowden watangaje ko Osama Ben Laden akiriho

Akomeza avuga ko nubwo atazi aho ubu Osama Ben Laden aherereye  ariko mu 2013 yabaga mu buzima butuje muri villa ye n’abagore batanu n’abana be bagera mu 10.

Osama Ben Laden wari umuyobozi  w’umutwe w’Iterabwoba wa Al-Qaid  akaba yarishwe arashwe ku ya 2 Gicurasi,2011  n’ingabo za Amerika  ku bufatanye n’iza Pakistani mu gikorwa cya Gisirikare cyiswe Operation Neptune Spear gusa Edward Snowden Edward akaba avuga ko  iyi kinamico yakinwe mu gihe  Osama n’umuryango we  bari bari  kujyanwa  ahantu hatazwi na CIA  dore ko ngo ari umukozi ukomeye  w'uru rwego .


Osama Ben Laden bivugwa ko Akiriho ndetse ari  mu buzima buhenze

 Edward Snowden yahawe akazi na NSA mu 2013 nyuma yo gukorera Dell na CIA, maze muri uwo mwaka mu kwezi kwa gatandatu ahita ashyira ashyira mu itangazamakuru hirya no hino ku Isi inyandiko z’ibanga nyinshi zagaragazaga uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha mu butasi  icyo gihe akaba yaratangiye guhigwa na Leta Zunze ubumwe za Amerika aho ubu ari  mu buhungiro mu gihugu cy’Uburusiya.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd