Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu ryashyizweho mu mwaka w’1995, zimwe mu ntego zaryo zikaba zarimo gukangurira abantu  kwitabira gutanga imisoro, dore ko ubwitabire bw’abayitangaga icyo gihe  bwari buke, cyane cyane ko abatari bake batumvaga akamaro ko gutanga imisoro.

 

By Ubwanditsi | Views : 16023 | Kuya 10-15-2015 04:54



Ikindi kandi iryo shami ryashyiriweho, ni ukurwanya abantu bakoraga ubucuruzi bwa magendu ndetse n’abinjizaga ibintu ku buryo butemewe n’amategeko harimo ndetse n’ibiyobyabwenge.

 Nanone iri shami rigishingwa, ryari rigamije kurwanya abacuruzi bamwe na bamwe bapakururiraga ibicuruzwa byabo imbere mu gihugu, nyamara ibyangombwa byabo bijyanye n’ibyo bicuruzwa, byarerekanaga ko ibyo bicuruzwa byagombaga kujyanwa mu bindi bihugu duturanye binyuze mu Rwanda. Ariko nyine hari ababipakururiraga mu gihugu imbere bakabicuruza badatanze imisoro, ibi bikaba byarahombyaga igihugu.

(CSP) Jean Népo Mbonyumuvunyi

Ibindi bisobanuro ku buryo burambuye, ni mu kiganiro twagiranye na Chief Superintendent of Police (CSP) Jean Népo Mbonyumuvunyi akaba ari umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu. Rikaba rikorera i Gikondo, mu karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

 Ikibazo: Akazi kanyu ka buri munsi gateye gate?

Igisubizo: Akazi dukora  umunsi ku munsi, gashingiye ku itegeko nimero 08 ryo mu mwaka w’2009, rikaba ryerekana inshingano z’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ndetse n’akazi iri shami rishinzwe. Akazi kacu rero gashingiye ahanini ku makuru duhabwa n’abaturarwanda, ayo makuru akaba agamije kurwanya magendu n’abashaka kuyikora, haba mu gihugu imbere ndetse no ku modoka ziba ziyitwaye zijya hanze zikayipakururira imbere mu gihugu. Ibi rero bituma bacuruza ku giciro cyo hasi kuko  baba batatanze imisoro.

 Ikibazo: mu bikorwa muheruka gukora mwageze kuki mu rwego rwo kurwanya abanyereza imisoro?

Igisubizo: Iri shami ryacu rikorana cyane n’irindi rishinzwe za gasutamo ku mipaka kuko niho ibicuruzwa byinshi byinjirira bizanwa mu gihugu. Dukorana nabo rero cyane tugamije kureba ko hari abashobora gukwepa imisoro.

 Ariko kandi hari n’abacuruzi b’imbere mu gihugu banyereza imisoro bakoresheje inyemezabuguzi z’impimbano bamwe muri bo tukaba duherutse no kubafata. Nk’uko nari maze kubikubwira, dukorana n’ishami rya gasutamo ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) ku buryo bwo gutuma imisoro yinjira ku buryo bushimishije mu isanduku ya Leta.

 Natanga ingero: Mu kwezi kwa Kanama 2015, hinjiye amafaranga angana na 21,263,891,405. Dukorana na gasutamo rero dusuzuma ndetse tukanashyira umukono wa nyuma ku mpapuro zigaragaza ko ibigiye gusohoka ari ukuri ko byakurikije amategeko y’imisoro. Muri ariya mafaranga yinjiye yavuzwe hejuru, intego muri kuriya kwezi yari ukwinjiza agera kuri 21,105,248,418. Twarengejeho rero angana na 150,642,987 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kwezi kwa Nzeri 2015, twari dufite intego yo kwinjiza  amafaranga 21,844,747,418 ariko mu isanduku ya Leta hinjiye angana na 24,017,561,838 ni ukuvuga ko hiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda  2,172,814,055.

Twebwe ubwacu nk’ishami rishinzwe kurwanya magendu twakoze ibikorwa byo gushakisha hirya no hino mu gihugu, aho twakekaga abanyereza imisoro. Twafashe ibicuruzwa bitatanzweho iyo misoro  ndetse na ba nyirabyo. Nyuma rero habayeho kwishyura iyo misoro yendaga kunyerezwa.

Dore izindi ngero z’uko iyo misoro yarishywe nyuma y’ibyo bikorwa twakoze byo kubashakisha. Mu kwezi kwa Kanama twinjije amafaranga 52,473,215 naho mu kwezi kwa nzeri 2015 hinjizwa 59,074,047.

Ikibazo: Uku kwiyongera se kw’aya mafaranga kwaba kwaratewe n’iki?

Igisubizo: Byaturutse ku kazi keza twakoze ndetse n’ubukangurambaga mu kwitabira gutanga imisoro.  Twatanze ibiganiro ahantu hatandukanye no mu bitangazamakuru ku kamaro ko gutanga imisoro hagamijwe kwiyubakira igihugu.

Ikibazo: Uruhare rw’abaturage muri ibi bikorwa byanyu ni uruhe?

Igisubizo: uruhare rw’abanyarwanda bose ni ukuduha amakuru meza kandi menshi bityo abakwepa imisoro tukabasha kubafata bagasora.

Ikibazo: Imbogamizi muhura nazo mu kazi ni izihe?

Igisubizo: imwe mu mbogamizi duhura nazo ni ubuke bw’abapolisi ugereranyije n’uko imipaka iteye kuko abakora magendu baca n’inzira zitandukanye. Ikindi gishobora kuba imbogamizi ni ibishuko by’abacuruzi baba bifuza gukwepa no kunyereza imisoro, ku buryo bagerageza guha ruswa abapolisi bo muri iri shami cyangwa se abakozi ba gasutamo. Cyakora tuganiriza umunsi ku munsi aba bakozi bacu ku buryo bakwirinda ibyo bishuko. Byongeye kandi ruswa muri Polisi ntiyemewe na gato ku buryo usibye no kuyihabwa ko ari ikosa rikomeye ritababarirwa na gato, harimo no kwirukanwa, no kuyikekwaho nabyo ni amakosa atihanganirwa.

Ikibazo: Itegeko rivuga iki ku banyereza n’abakwepa imisoro?

Igisubizo: Itegeko rihana abantu  banyereza ndetse n’abakwepa imisoro rirakomeye. Unyereza umusoro ategekwa gutanga umusoro yagombaga kwishyura ndetse agatanga n’amafaranga ahwanye n’agaciro k’ibyo yafashwe anyereza. Ndetse hari ubwo ahura n’ikibazo kindi, kuko abanyereza imisoro hari ababikora bifashishije inyandiko mpimbano. Icyo gihe rero  igihano gishobora kubaviramo no gufungwa.

Ikibazo: Ubutumwa mwatanga ni ubuhe ?

Igisubizo : Hari umugani abanyarwanda bavuga ngo « uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera ». Ndashaka kuvuga ngo umunyarwanda ufite amatwi yumva n’amaso areba akwiye kwishimira ubuyobozi bwiza dufite buyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.  Ni ubuyobozi bwiza butwifuriza ibyiza ndetse buharanira ko umunyarwanda yatera imbere. Mureke rero dutange imisoro bityo twiyubakire  igihugu, tureke gusaba amahanga, twiheshe agaciro. Imisoro niyo ituma dutera imbere tukubaka imihanda, amashuri, amavuriro n’ibindi.

Src:RNP



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd