Muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, amazu menshi ya leta hamwe n'ibyicaro by'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, bikomeje gutwikwa n'abayoboke ba buri ruhande nyuma yaho havutse imvururu zatewe no kudashaka kubahiriza gahunda y'amatora y'umukuru w'igihugu.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 8652 | Kuya 09-21-2016 08:00



Ku munsi wa kabiri w'imyigaragambyo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, inyubako nyinshi za leta zituwemo cyangwa zikoreramo n'abantu bari ku ruhande rwa leta zatwitswe bikabije n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

              Inyubako za leta n'iz'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi zatwitswe

Kuwa mbere tariki ya 19 Nzeli 2016, hibasiwe ibyicaro by'amashyaka 3 yitabiriye ibiganiro, harimo n'icyicaro cy'ishyaka rya Perezida uri k'ubutegetsi.

Mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 19 rishyira kuwa kabiri tariki ya 20 Nzeli, hatwitswe ibyicaro by'amashyaka 5.

Ku ruhande rw'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, kuwa kabiri tariki ya 20 Nzeli, ibyicaro by'amashyaka ya UDPS, MLP, ECIDE na FONUS, byatwitswe n'abantu bitwaje intwaro.

Umunyamabanga mukuru wa UDPS, Bruno Tshibala, yavuze ko ahagana mu masaha ya mugitondo, abasirikare bitwaje intwaro ahantu hose bateye icyicaro cya UDPS bakica benshi.

                                    Muri DRC benshi bakomeje kuhasiga ubuzima

Kubera izi mvururu zikomeje guhitana benshi na byinshi muri DRC, byatumye abashumba bakuru b’idini ry’abagaturika muri icyi gihugu bahagarika kwitabira ibiganiro by’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na radio mpuzamahanga y’abafaransa, Padiri Donatien Nshole, intumwa y’akanama k’abihayimana muri Congo, Conférence épiscopale nationale du Congo (Cenco), bari bahamagariwe kwitabira ibiganiro byo ku rwego rw’igihugu, ariko kubera amaraso y’abavandimwe babo akomeje kumeneka kubera guharanira ko hakubahirizwa ibyo itegekonshinga muri DRC rivuga, Abashumba bakuru b’idini ry’abagaturika muri DRC, batangaje ko batazitabira ibi biganiro kugirango babanze bibuke abitabye Imana.

                                       Kinshasa Amazu akomeje gutwikwa



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd