Abaturage bo mu gace ka Walikale gaherereye mu majyaruguru y’intara ya Kivu muri Repubulika iharanira intwaro rusange ya Congo baravugwaho kuba barashinzwe umutwe witwara gisirikare mu rwego rwo kwirinda


 

By Muhire Norbert | Views : 11424 | Kuya 07-13-2015 08:24



Aba baturage batuye mu cyaro cya kampala,mu karere ka Walikale muri Kivu y’amajyaruguru bavuga ko bashinze umutwe witwara gisirikare mu rwego rwo kwirinda ibikorwa bitari byiza bakunze gukorerwa n’ingabo z’igihugu kimwe n’ingabo mpuzamahanga mu gace batuyemo.

Umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare croix rouge watanze amakuru kuri icyi cyumweru taliki ya 12 Nyakanga 2015,washinjije uyu mutwe kuba ushora abana mu bikorwa bya gisirikare.

Ku ruhande rw’abaturage bo bakaba batangaza ko bashinze uyu mutwe witwara gisirikare mu rwego rwo kwirinda kuko n’umubare w’aba Polisi n’abasirikare ubwawo mu gace ka Walikale udahagije.

Ku rundi ruhande umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare CICR, watangiye kwigisha abarwanyi b’uyu mutwe ubasaba gusubiza mu buzima busanzwe abana binjijwe mu gisirikare mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’umwana.

Mu cyaro cya kampala,mu karere ka Walikale mu ntara ya kivu y’amajyaruguru,ibikorwa by’umuryango CICR byatangiye mu kwezi kwa Werurwe 2015,abana benshi basubizwa mu buzima busanzwe.

Kugeza ubu uko bukeye n’uko bwije muri Repubulika iharanira intwaro rusange ya Congo hagenda havuka imitwe yitwara gisirikare,imiryango mpuzamahanga nayo ikaba idasiba gushinja abarwanyi b’iyi mitwe gushora abana mu gisirikare.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd