Muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma no mu gace ka Nyiragongo, ibice bihana imbibi n'u Rwanda, byibasiwe n'icyorezo cya Macinya.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 1890 | Kuya 07-11-2017 19:20



Uwungirije umuyobozi w'intara ya Kivu y'amajyaruguru, Feller Lutahichirwa, kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2017, yatangaje ko icyorezo cya Macinya kibasiye umujyi wa Goma n'agace ka Nyiragongo.

Feller Lutahichirwa, yavuze ko mu minsi 6 iki cyorezo cya Macinya kimaze muri kariya gace, kimaze gufata abantu bagera kuri 578, abagera kuri 4 akaba aribo bamaze gupfa.

Feller Lutahichirwa, yasabye abaturage bo mu karere kibasiwe kurushaho kwita ku isuku, bakoresha amazi meza, barya ibiryo bishyushye cyangwa imbuto zogejwe neza, gukaraba n'isabune mbere yo kurya cyangwa gutegura amafunguro, gukaraba intoki mu gihe bavuye mu bwiherero cyangwa bamaze gutunganye abana bitumye.

                         Umujyi wa Goma wibasiwe na Macinya


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd