Muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, kugira ubwenegihugu 2 kwa Minisitiri w’intebe mushya Samy Badibanga, byakuruye umwuka mubi yaba mu mategeko no mu mitwe ya benshi.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 7329 | Kuya 11-22-2016 09:24



Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuwa kane tariki ya 17 ugushyingo 2016, yagize Samy Badibanga Minisitiri w’Intebe mushya w’icyi gihugu, asimbuye Augustin Matata Ponyo weguye kuwa Mbere tariki ya 14 ugushyingo 2016 hamwe na guverinoma ye yose.

Itangazwa rya Minisitiri w’Intebe mushya Samy Badibanga, ryanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu, akaba ari umwanzuro w’ibiganiro biheruka guhuza leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, byari bigamije guhosha umwuka mubi watutumbaga ushingiye ku matora y’Umukuru w’Igihugu.

Ku itariki ya 18 Ukwakira 2016 nibwo hafashwe umwanzuro wo kwigiza amatora muri Mata 2018, ariko hagati aho hagashyirwaho ubuyobozi bw’inzibacyuho.

Perezida Kabila, kuwa Kabiri tariki ya 15 ugushyingo yari yatangaje ko agiye guhita ashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya, uzageza abaturage mu bikorwa by’amatora.

Samy Badibanga ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bagize uruhare mu biganiro byaguye byahuje leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu 2011 akaba yaratorewe kuba umudepite uhagarariye ishyaka UDPS rya Etienne Tshisekedi.

Badibanga kandi ni umwe mu banyapolitiki bakomeje gukorana bya hafi na Moise Katumbi wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Katanga, waherukaga kuvuga ko aziyamamariza kuyobora RDC. Bagiranye inama hamwe na Tshisekedi bagamije ko Perezida Kabila ava ku butegetsi manda ye ikirangira muri uyu mwaka, nubwo byarangiye yiyongereyeho indi myaka ibiri y’inzibacyuho.

Samy Badibanga ufite ubwenegihugu 2, umubiligi akaba n’umunyecongo, byakuruye umwuka mubi yaba mu mategeko cyangwa mu mitwe ya benshi aho bakomeje kuvuga ko itegekonshinga ry’iki gihugu ritamwemerera kuyobora.

Mu itangazo ryashyizwe kuri murandasi n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, Tryphon Kin-Kiey, mu mpera z’icyumweru gishize, rivuga ko Samy Badibanga yahawe ubwenegihugu bw’Ububiligi mu 1992, yibutsa ko itegekonshinga rya repubulika iharanira demokarasi ya Congo rivuga ko kugirango ubone imirimo muri leta ugomba kuba uri umunyecongo gusa.

              Samy Badibanga uherutse kugirwa Minisitiri w'intebe mushya wa DRC


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd