Kubera imvururu n'umutekano mucye bikomeje kugaragara muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, leta y'igihugu cy'ububiligi yafashe umwanzuro wo kugabanya igihe cya visa zahabwaga aba dipolomate b'abanyecongo kikagera ku mezi atandatu.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 12747 | Kuya 10-06-2016 12:21



Kubera ibibazo bya Politiki bikomeje kuvugwa muri Congo Kinshasa, Minisitiri w'ububiligi ushinzwe ububanyi n'amahanga, Didier Reynders, yafashe umwanzuro wo kugarukiriza ku mezi 6 gusa visa zahabwaga aba dipolomate b'abanyecongo bajyaga mu butumwa bw'akazi.

Kuwa kabiri tariki ya 04 ukwakira 2016, nibwo Minisitiri w'ububiligi ushinzwe ububanyi n'amahanga, Didier Reynders, yafashe uyu mwanzuro maze igihe cya visa ku ba dipolomate cyari gisanzwe kigera ku mwaka kimanurwa ku mezi 6.

Nkuko Minisitiri Didier Reynders, yabisobanuye, iki cyemezo ntikireba abaturage basanzwe b'abanyecongo, ahubwo kireba abakoreshaga passeport z'akazi harimo abagize guverinoma n'abandi ba dipolomate.

             Minisitiri w'ububiligi ushinzwe ububanyi n'amahanga, Didier Reynders


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd