Mu ntara 26 zigize igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, izigera kuri 20 nizo zimaze kwibasirwa n’icyorezo cya Macinya, abantu bagera ku 24.000 bakaba aribo bamaze gufatwa n’icyi cyorezo cyatumye OMS itangaza ko leta y’iki gihugu ikeneye ubufasha bwihutirwa.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 1701 | Kuya 09-11-2017 23:37



Abantu bagera ku 24 000 nibo bamaze kugaragazwa ko bagezweho n’icyorezo cya macinya mu mibare yagaragaye mu gihugu hose muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, abarenga 500 nibo bamaze gutakaza ubuzima muri iki gihugu kuva umwaka wa 2017 watangira.

Mu ntara 26 zigize DRC, izigera kuri 20 nizo zimaze kugerwamo n’icyorezo cya macinya.

Imibare y’abakomeje gufatwa n’icyi cyorezo ikomeje kwiyongera, kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2017, abantu bagera ku 1500 bafatwa na macinya buri cyumweru, imibare yanyuma yashyizwe ahagaragara kuwa gatandatu ushize tariki ya 09 Nzeri 2017, irerekana ko abantu 528 bamaze gupfa.

Icyi cyorezo cya macinya cyari gikunze kwibasira akarere ko mu burasirazuba bwa DRC, cyakwirakwiye no mu mijyi minini yo mu burengerazuba bw’igihugu.

Imijyi nka Bandundu -Ville, Bukavu, Goma, Manono, Malemba-Nkulu, Minova, Mokala, Kimpese, Uvira no mu murwa mukuru i Kinshasa hibasiwe na macinya.

Kubera uyu muvuduko icyi cyorezo gifite, umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), watangaje kuwa gatandatu ushize tariki ya 09 Nzeri, ko hagiye gushyirwaho ubufasha bwihutirwa bwo kunganira leta y’iki gihugu mu kurwanya icyi cyorezo gishobora no kuzahaza akarere ka Grand Kasaï aho ikibazo cy’ubuzima gisanzwe ari ingutu biturutse no ku mutekano muke.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd