Ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe kugarura amahoro n'umutekano mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo ryashyikirije komisiyo y'amatora muri iki gihugu ibikoresho by'amatora bifite toni 1800.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 4662 | Kuya 02-14-2017 12:33



MONUSCO, ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro n'umutekano muri repubulika iharanira demokarasi ya congo ryamaze gushyikiriza toni zigera ku 1800 z'ibikoresho by'amatora komisiyo y'amatora (Commission électorale nationale indépendante, CENI) n'aba Tekinisiye bagera ku 150 bazabafasha muri gahunda y'amatora.

Intumwa idasanzwe yungirije umunyamabanga mukuru wa ONU muri DRC, Mamadou Diallo, kuwa mbere tariki ya 13 gashyantare 2017, yavuze ko ibikoresho batanze hamwe n'abatekinisiye bagera ku 150 bazoherezwa ku butaka bwose bwa Congo. 

Mamadou Diallo, yanagarutse ku byari byavuzwe na Norbert Basengezi, visi Perezida wa CENI, wavuze ko hari inkunga ya miliyoni 123 z'amadorali y'Amerika, ONU yemeye mu mwaka wa 2015. 

Mamadou Diallo yagize ati : 

" Ubutumwa bwa ONU muri DRC ntabwo ari ubwo kujya mu gutanga aya mafaranga, umushinga wo gutegura amatora muri DRC ukubiye mu kigega cyashyizweho umukono hagati ya CENI, Guverinoma y'igihugu cya Congo n'ishyirahamwe ry'abaterankunga basanzwe bafasha amatora muri DRC, muri abo bashyize umukono ku masezerano ntihagaragaramo MONUSCO,  MONUSCO ntiyigeze itangaza uruhare rwayo kubera ko imikorere yayo itanyura muri ubwo buryo".


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd