Nyuma y’uko amashyaka 7 atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kabila yishyize hamwe agakora icyo yise G7.Kuva mu cyumweru gishize abayobozi batandukanye bakomeje kwegura aho kuri uyu wa Kabiri taliki ya  22 Nzeri ,2015 Minisitiri wa Siporo Sam Lukonde Kienge yatangaje ko yeguye ku mirimo ye  mu rwego rwo kubahiriza ibyasabwe n’ishyaka akomokamo rya Avenir du Congo.

 

By Habineza Gabby | Views : 13587 | Kuya 09-23-2015 09:40



Minisitiri wa Siporo Sam Lukonde Kienge

Si Minisitiri wa Siporo weguye gusa kuri uyu wa Kabiri kuko na Minisitiri w’umutekano mu Ntara ya Katanga Juvénal Kitungwa  nawe yatanze ibarwa isezera ku mirimo ye.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi dukesha iyi nkuru Kitungwa yagize ati’’ Njye gutanga iyi barwa isezera ku mirimo nari nshinzwe  mu rwego rwo kugaragaza ubufatanye ndetse n’ubudahemuka  ku bitekerezo by’ishyaka ryacu n’umuyobozi waryo Hon.Gabriel Kyungu wa Kumwanza.

Nkurikije  ibikomeje gukorwa  muri Politiki ya Congo n’Ishyaka riri ku butegetsi  byatumye ngeza ibarwa isezera ku bayobozi b’Intara kugirango mbone uburyo natangira  kwigenga ndetse no gukomeza  kurwanya  abigwizaho ubutegetsi  na Filozofi igamije guhindura Politiki ya Congo’’

Ku rundi ruhande  Minisitiri w’Ibidukikije Bienvenu Liyota we yahisemo  kuguma muri Guverinoma n’ubwo  bihabanye n’ibyo yari yasabwe n’ishyaka rye rya PDC riyobowe na José Endundo naryo ribarizwa muri G7 ndetse rikaba narimwe mu yashyize umukono ku ibarwa yandikiwe Perezida Joseph Kabila imusaba kubahiriza Itegeko Nshinga akarekura ubutegetsi  mu mahoro.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd