By Ubwanditsi | Views : 27888 | Kuya 09-03-2015 07:26
Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi dukesha iyi nkuru ngo iki gitero kikaba cyarabaye ubwo abasirikare bo muri Batayo ya 3311 bacungana umutakano mu musozi wa Mizinga wo mu ishyamba rya Ngandja.
Okapi ikomeza ivuga ko muri aba basirikare bishwe na Maï-Maï harimo n’umusirikare mukuru wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri aka gace mu gikorwa cyiswe Sokola II muri Sud-Kivu.
Bamwe mu barwanyi b'umutwe wa Maï-Maï
Uyoboye ingabo za Congo muri iyi ntara Gen.Bwange Safari akaba yemeje aya makuru aho yavuze ko iki gitero cyabaye ubwo abasirikare bacungaga umutekano ku musozi wa Mizinga gusa akaba atagize byinshi atangaza ku mubare w’abasirikare bahitanywe n‘iki gitero bagabweho na Maï-Maï.
Iki gitero kikaba gihitanye 2 nyuma y’uko abandi basirikare 6 ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) ku wa Mbere taliki 31 Kanama,2015 basize ubuzima mu gitero nyuma y’uko imodoka barimo yarashwe igisasu bageze ahitwa Rugari mu Karere ka Rutshuru kuri kilometero 50 uvuye mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Abayobozi b’ibanze muri aka gace kabereyemo iki gitero bakaba baratangarije Radio Okapi ko iyi modoka ya FARDC yari ivuye i Rutshutu yerekeje i Goma aho abantu bataramenyekana bayirashe igisasu cyo mu bwoko bwa roquette.
Ubuyobozi bwongeraho ko abasirikare bahise baza ari benshi gukaza umutekano muri aka gace kugirango hamenyekane uwaba yihishe inyuma y’iki gitero.
Ngo imodoka zitari iza Leta zikaba zarabujijwe kugenda akanya gato ndetse n’abaturage muri aka gace kabereyemo iki gitero bakaba bafite ubwoba ko bafite kwibasirwa n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro.
Ibitero bya hato na hato by’abantu bitwaje intwaro bikaba bikunze kwibasira imodoka z’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) aho bihitana abasirikare.