Ikigo kiga ku iterambere ry’amahoro, ubwisanzure n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri repubulika iharanira demokarasi ya congo cyamenyesheje leta y’iki gihugu, abanye politiki n’abahuza mu biganiro by’amahoro I Kinshasa, ko intambara itutumba muri kivu y’amajyaruguru ikaba ishobora no kugira ingaruka mu karere.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 6804 | Kuya 01-18-2017 11:50



Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 17 mutarama 2017, Ikigo kiga ku iterambere ry’amahoro, ubwisanzure n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu CEPADHO (Centre d’études pour la promotion de la paix,  la démocratie et les droits de l’homme), cyatanze ibimenyetso byerekana ko muri kivu y’amajyaruguru hagiye kongera kuba intambara izagira ingaruka ku gihugu cyose n’akarere muri rusange.

Muri ibyo bimenyetso, Omar Kavota, umuhuzabikorwa wa CEPADHO, yavuze ko hari imitwe yitwaje intwaro iherutse kwinjira ku bwinshi muri kivu y’amajyaruguru no mu gace ka Ituri.

Omar Kavota akomeza avuga ko bafite ibimenyetso by’uko abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 baburiwe irengero batakiri muri Uganda, bityo ngo bakaba barongeye kwinjira muri repubulika iharanira demokarasi ya congo bari kumwe n’abayobozi babo nka Sultani Makenga na Joseph Ngone.

Ikigo CEPADHO, cyasabye abategetsi ba congo, abanyepolitiki n’abari mu bikorwa byo gutegura guverinoma y’inzibacyuho hamwe n’amatora ko babanza bakita ku kibazo cy’umutekano kiri cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.

Guverineri w'intara ya Kivu y'Amajyaruguru Julien Paluku, ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017, yavuze ko abahoze ari abarwanyi b'umutwe wa M23 baturutse mu bugande bakinjira mu gihugu cyabo, yongeraho ko umusirikare wo muri uyu mutwe mu masaha ya mugitondo cyo ku cyumweru yinjiye muri DRC ndetse n'imodoka yabo irimo abasirikare yambutse umupaka.

Aya makuru yongeye kugarukwaho n'umuvugizi wa leta ya congo, Lambert Mende, watangarije ibiro ntaramakuru by'abafaransa ko hashobora kubaho imirwano k'ubutaka bwa Congo.

Ushinzwe igisirikare, Crispin Atama Tabe, yasabye ko habaho ubugenzuzi kugirango hashakishwe ukuri.

Ku ruhande rwa Uganda, capitaine Timbaganya, umuvugizi w'ingabo muri kano gace kari k'umupaka wa DRC na Uganda, yavuze ko atakwemeza cyangwa ngo ahakane aya makuru, ko ahubwo hakorwa ubugenzuzi.

Ikigo CEPADHO gikomeza kivuga ko Sultani Makenga, wahoze ayobora abarwanyi ba M23 hamwe n’abandi basirikari bakuru b’uyu mutwe bavuye aho bagenzurwaga na Uganda bakajya mu gace ka Bunagana mu birometero bigera kuri 70 mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’umujyi wa Goma.

                Sultan Makenga na M23 bavugwa ko baba barasubiye muri DRC


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd