Jean-Jacques Lumumba, umwe mu bakomoka mu muryango w’intwari Patrice Lumumba yaharaniye ubwigenge bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yashinje inshuti za hafi za Perezida Joseph Kabila kunyereza umutungo w’igihugu.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 6699 | Kuya 11-02-2016 08:14



Jean-Jacques Lumumba, yavuze ko inshuti za hafi za Perezida Joseph Kabila zanyereje amafaranga zibifashijwemo na banki ya BGFI, aho uyu mugabo yamaze igihe kirekire ari umwe mu bayobozi bo muri iyi banki.

Jean-Jacques Lumumba, aya makuru yatanze yari aherekejwe n’inyandiko byashyikirijwe igitangazamakuru cyo mu gihugu cy’ububiligi « Le Soir ».

Ikinyamakuru « le Soir » cyo kuwa 29 ukwakira 2016, cyashinje inshuti nyinshi za hafi za Perezida Joseph Kabila kunyereza umutungo w’igihugu bifashishije konti bafunguye muri banki ya BGFI, maze bakajya boherezaho amafaranga bibye igihugu.

Iyi banki ya BGFI, yari iyobowe na Francis Selemani Mtwale, wari inshuti cyane na Perezida Kabila kuva no mu myaka yo hambere ubwo yari mu buhungiro mu gihugu cya Tanzanie.

                     Albert Yuma Mulimbi 1 mu bashinjwe na Jean-Jacques Lumumba

               Inshuti za Perezida Joseph Kabila zashinjwe kwiba umutungo w'igihugu


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd