Ingabo za leta y'igihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya congo (FARDC) zikomeje gukozanyaho n'imitwe yitwaje intwaro iri k'ubutaka bw'iki gihugu, mu bice byinshi byo mu gace ka Kananga, ku munsi w'ejo ku cyumweru tariki ya 26 gashyantare 2017 humvikanye urusaku rw'ibisasu.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 7980 | Kuya 02-27-2017 14:48



Amakuru aturuka mu baturage aravuga ko mu bice byinshi byo mu gace ka Kananga ku munsi w'ejo ku cyumweru tariki ya 26 mu masaha ya nimugoroba, humvikanye urusaku rw'amasasu menshi yaraswaga n'ingabo za leta (FARDC) ahari abarwanyi ba Kamwina Nsapu, nanone iyi mirwano yaje kuba no muri komini ya Nganza.

Mu masaha kandi ya nimugoroba, muri komini ya Ndesha, humvikanye urusaku rw'ibitwaro binini bituma imiryango myinshi ihunga ita ingo zabo.

Umwe mu baturage bo mu gace ka Ndesha wavuganye n'itangazamakuru yagize ati:

" Byose byatangiye ahagana sa kumi n'imwe (17h00), twumvise urusaku rw'amasasu bituma isoko rya Lukonga riremura ku buryo abacuruzi bose bahunze amasasu".

Ingabo za leta zari zahawe amakuru ko abarwanyi ba Kamwina Nsapu bashakaga kujya mu birindiro mu gace karimo irimbi ka Kamwandu, bituma zirasa ibisasu byinshi mu kirere kugirango barebe ko aba barwanyi basubira inyuma bagahunga.

Umuyobozi wa ba gakondo b'umuryango wa Kamwina Nsapu, yishwe n'ingabo za leta mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2016, bituma abashyigikiye uyu muryango batangiza imirwano n'ingabo za leta mu ntara ya Kasaï, ikaba ikomeje guhitana benshi.

Mu cyumweru gishize, umuryango w'abibumbye (ONU), wahamagariye leta ya DRC guhagarika ibikorwa by'ubwicanyi no kuyoboka ibyo guharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd