Imibare mishya y’agateganyo yatangajwe na leta, iragaragazaga ko mu gace ka Tara kari mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo abantu bagera kuri 40 bahitanwe n’isuri abandi basaga 200 bakaburirwa irengero kuya 16 kanama 2017, bikaba byatumye kuri uyu wa kane intumwa za leta zagombaga gusura aka gace.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 2541 | Kuya 08-24-2017 14:42



Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida w’igihugu cya Congo Kinshasa, Joseph Kabila ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 23 kanama 2017, rikaba ryari ryashyizweho umukono nawe ku munsi ubanza, kuwa kabiri tariki ya 22, uyu mukuru w’igihugu yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iki kiza, asaba abategetsi b’iki gihugu gufata ibyemezo byihutirwa hitabwa ku buzima bw’abasigaye.

Perezida Kabila yasabye Guverinoma gufasha abaturage bagezweho n’iki kiza, anasaba inzego zibanze n’intara gushyira imbaraga mu buryo bwihuse mu gufasha abaturage bagezweho n’ingaruka.

Mu gace ka Tana, agace k’icyaro gatuwe n’abanyecongo b’abarobyi baturiye ikiyaga cya Albert, kiri ku mupaka n’igihugu cya Uganda, imibare ya mbere y’agateganyo yari yatangajwe yabahitanwe n’isuri ndetse n’inkangu byabaye tariki ya 16 kanama, yagaragazaga ko nibura abantu bagera mu ijana batwikiriwe n’ubutaka, Pacifique Keta, visi Guverineri wa Ituri, akaba yari yavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kurenga 140.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd