Mu kiganiro yatanze  ubwo yari yitabiriye ihuriro ry’urubyiruko (IRYD Global Youth Convention)  muri Canada ubwo Depite Bamoriki Edouard  yikomye abagikoresha  iturufu y'amoko  mu Rwanda  kugirango bagere ku byifuzo byabo aho yemeza ko  ari abatewe n’umuzimu.

 

By Ubwanditsi | Views : 23877 | Kuya 09-29-2015 05:43



Aha Bamporiki Edouard  akaba yatunze agatoki  Padiri Naimana Thomas nk’umwe mu bakigendera ku turufu y’amoko ibyo we yabyise ko ari ibiryo byataye agaciro ahubwo ko Ndi umunyarwanda ari ryo funguro rigezweho.

Bamporiki yakomeje aha impanuro ku bari bitabiriye ikiganiro ndetse anabasaba ko bajya babwira buri muntu wese ushaka kugambanira u Rwanda ko bibeshya ko hari amata ndetse n’uyatanga ahari.

Ati: “Muratiriganya, muratutuba, muratugambanira ku batindi batigeze batanga amata mu Rwanda. Ariko ubu mu Rwanda hari amata, uyatanga arahari, uwatanze inka arahari, abayanywa bazi agaciko kayo, bazayasanganiza abazaza.”

Depite Bamporiki Edouard atanga ikiganiro

Depite Bamaporiki akomeza avuga ko abahorana imvugo mu kanwa zo gusebya u Rwanda ari abo yagereranya n’abatewe n’umuzimu wa Nkurukumbi.

Ati “ Umuzimu wa Nkurukumbi, ubundi niwo wateye aba bantu bose mu gihe twe tuza mu cyumba kuganira bo bajya hanze kuvuza induru”.

Padiri Nahimana Thomas umwe mu bakigendera ku  turufu y'amoko

Bamporiki avuga ko amoko ariyo yakoze ibara agatandukanya abanyarwanda kugeza ubwo yabagezaga kuri jenoside yakorewe abatutsi, ko amateka mabi nkayo y’amoko u Rwanda rwayavuyemo ubu ari igihugu gitekanye abaturage banywa amata.

Mu minsi yashize nibwo inkuru zacicikanye mu binyamakuru zivuga  ko Padiri Nahimana Thomas azaza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda muri 2017



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd