Abahuzabikorwa b’urwego rwunganira uturere mu kubungabunga no kubumbatira umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) ku rwego rw’uturere n’ababungirije babwiwe kurangwa na disipuline kugira ngo barusheho gusohoza inshingano zabo neza.

 

By Ubwanditsi | Views : 10962 | Kuya 08-12-2015 06:43



Bahawe ubu butumwa ku itariki 11 Kanama 2015 na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka mu nama we n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana bagiranye n’abo bayobozi b’uru rwego ku rwego rw’uturere.

Iyo nama  yabereye mu mujyi wa Kigali yitabiriwe na bamwe mu bofisiye bakuru  ba Polisi y’u Rwanda  n’abashinzwe imiyoborere myiza ku rwego rw’intara n’uturere.

Abo bayobozi b’uru rwego bahawe ijambo maze bavuga uko bakora akazi , imbogamizi bahura nazo mu kazi n’ingamba bafashe cyangwa bafite kugira ngo barusheho gukora akazi kinyamwuga.

Bagaragaje ko imikorere yabo ari myiza kandi ko bakorana neza n’izindi nzego zirimo Polisi y’u Rwanda ariko bemeranya ko bakwiye kurushaho kunoza imikoranire.

Minisitiri  Kaboneka yabwiye abayobozi b’uru rwego rwunganira uturere mu kubumbatira umutekano kurangwa n’ubufatanye n’ubwunvikane hagati yabo kandi bakagirana inama.

Yababwiye kandi kurangwa n’ubunyangamugayo, ubunyamwuga, ubushishozi n’ubuhanga mubyo bakora.

Yagize ati:"Disipuline igomba kubaranga ibihe byose, kandi ntawe utanga icyo adafite. Ibi bivuga ko mukwiye kuyigira kugira ngo miyitoze abo muyobora".

Yasobanuye ko inama nk’iyi ari urubuga rwiza kuko ruhuza abagize izi nzego zikorana umunsi ku wundi bakungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye, kandi bakagirana inama ku byakorwa kugira ngo barusheho kunganirana kurwanya no gukumira ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Yabwiye abitabiriye iyo nama guharanira ishema n’agaciro mubyo bakora byose, maze asoza ababwira kuzashyira mu bikorwa ibyemejwe muri iyo nama.

Yabwiye kandi abagize uru rwego rwunganira uturere mu kubumbatira umutekano ndetse n’abashinzwe imiyoborere myiza ku rwego rw’intara n’uturere kujya bahanahana amakuru yatuma bakumira ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Minisitiri Kaboneka yasezeranyije abagize uru rwego ko Minisiteri abereye umuyobozi izakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’uturere guteza imbere imibereho myiza yabo, ibyo bikaba bizajyana n’amikoro ku mpande zombi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yababwiye gushyira imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa  ry’ibiyobyabwenge  nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo Kanyanga kuko bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo, n’ubujura.

Ibindi IGP Gasana yababwiye kurushaho gufatanya n’izindi nzego kurwanya harimo ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kandi ababwira kurwanya amakimbirane mu miryango ndetse no hagati y’abantu ku giti cyabo.

Yabwiye kandi abitabiriye iyo nama gushyira imbaraga mu gufatanya n’izindi nzego kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu babwira cyane cyane urubyiruko kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu mahanga bakabasobanurira  ko iyo babagejeje muri ibyo bihugu babambura ibyangombwa bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo cyangwa bakabashora mu busambanyi.

IGP Gasana yababwiye kubaha amategeko n’amabwiriza bigenga akazi bakora no gukomeza gukorana neza n’abaturage kuko aribo babaha amakuru ashobora gutuma bakumira no kurwanya ibyaha.

Yagize ati:"Niba tugomba gufatanya kurwanya no gukumira ibyaha tugomba guhanahana amakuru ku gihe yatuma dukumira ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano".

Yababwiye kujya basesengura neza amakuru begeranyije ajyanye n’ikintu runaka cyabaye mu gace bashinzwe, gufata ingamba zo gukumira ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagakurikirana ko ingamba zijyanye no kukirwanya no kugikumira zishyizwe mu bikorwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd