Kuwa mbere tariki 5 Ukwakira 2015, abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gace ka El Fasher ko mu Ntara ya Darfur mu gihugu cya Sudani (UNAMID)  bambitswe imidari y’ishimwe. Iyi midari y’ishimwe bayambitswe kubera ko bakora akazi kabo neza. Iki gikorwa cyo kubambika imidari cyayobowe n’umuyobozi w’ingabo  za UNAMID, Lt Gen Paul Ignace Mella akaba yari ahagarariye Bwana Abiodun Bashua,usanzwe  wungirije umuyobozi wa UNAMID. Uyu muyobozi akaba yarabashimiye uburyo bashyira mu bikorwa inshingano zabo mu Ntara ya Darfur.

 

By Ubwanditsi | Views : 20160 | Kuya 10-07-2015 06:29



Mu ijambo rye yagize ati:” UNAMID irabashimira cyane, tunejejwe n’ibyo mwakoze mu mezi cumi na kumwe mumaze hano”.

 Mu ijambo rye ririmo ibyishimo byinshi, umwe mu banyarwanda bakora muri Sudani mu butumwa bw’akazi, Ismail Shyaka Kajugiro, yagize ati:” iki cyubahiro muhawe uyu munsi ni ukubera akazi keza mukora ndetse n’ubwitange bwanyu muri ubu butumwa bw’amahoro. Turizera tudashidikanya ko muzakomeza kuzuza inshingano zanyu kugira ngo amahoro n’umutekano usesuye  bishinge imizi muri aka karere mukoreramo”.

Abapolisi n'ingabo z'u Rwanda bambitswe imidari y'ishimwe i Darfur

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje ubufatanye n’ibihugu byo mu karere ndetse rukaba rutanga n’umusanzu warwo mu gushaka umuti w’ibibazo mu bihugu bitandukanye, haba mu karere no ku isi.

Mu ijambo rye, uwungirije umuyobozi w’abapolisi ba UNAMID, Dr Mutasem Almajali yashimiye abapolisi n’ingabo z’u Rwanda kuba barishyize hamwe bagategura  ibirori byo kwambikwa imidari. Yavuze ko ibi ari umwihariko w’abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro.

Yashimiye u Rwanda ibyo rukora mu gufasha kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi cyane cyane abapolisikazi b’u Rwanda bari mu butumwa.Uyu muyobozi yashimiye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kubera ibyo akora bityo abapolisi bakitwara neza mu butumwa bw’amahoro mu kazi bashinzwe.

Minisitiri w’igenamigambi n’imiturire  Dr Mohammad Kamal mu izina rya Guverineri wa Darfur y’Amajyaruguru Engineer Abdul-Wahid Yousif, mu ijambo rye ryo gushimira yavuze ko ari ibishoboka bagumana n’abanyarwanda igihe cyose, kubera umutima mwiza wabo no kubana neza n’abaturage b’intara ya Darfur.

Yagize ati:” tubashmiye ubwitange bwanyu mwagize mu guharanira amahoro mu gihugu cyacu. Mbifurije kuzakomeza kugira ibihe byiza mu gihe cyose musigaje hano muri kumwe natwe”.

Uyoboye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, Chief Superintendent Felly Bahizi Rutagerura yashimiye ubuyobozi bwa UNAMID kubera inama babaha kugira ngo babashe gukora neza akazi. Yabwiye abitabiriye ibyo birori byo kwambikwa imidari ko u Rwanda rwavuye ahakomeye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ubu rukaba rugeze ahashimishije kubera ubuyobozi bwiza. Yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Polisi n’ingabo z’u Rwanda kubera umurongo batanga wo gukora neza akazi akomeza yizeza ko bazakomeza guhesha ishema igihugu cyabo”.

Abandi bitabiriye ibirori bya kwambika imidari abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Darfur barimo; abayobozi b’ingabo na Polisi muri UNAMID bashinzwe ibijyanye n’abakozi  aribo Brig Gen Karmin Suharna, na Dr Muhammed Tarawnah. Hari kandi n’abandi bakozi bo mu nzego zitandukanye za UNAMID, abayobozi b’abaturage bo mu gace ka El Fasher, abayobozi ba batayo z’u Rwanda; iya 42 n’iya 43 ziri mu butumwa bwa UNAMID ndetse n’abandi bakuriye abapolisi bo mu bindi bihugu biri muri UNAMID.

Muri ibyo birori, abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bakoze akarasisi ndetse hanabyinwa n’indirimbo nyarwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd