Nyuma y’uko uwitwa Cyprien Rucyahintare afatiwe mu Burundi bikavugwa ko ari maneko w ‘u Rwanda,yemeje ko hari abarundi  bahabwa  imyitozo ya gisirikare mu Rwanda ndetse ko batozwa  n’Abanyakoreya y’Epfo nk’uko bitangazwa  n’ikinyamakuru Iwacu.

 

By Ubwanditsi | Views : 31920 | Kuya 03-15-2016 07:05



Ku wa Gatandatu tariki 13 Werurwe,2016 akaba nibwo Cyprien Rucyahintare  yeretswe Itangazamakuru ritandukanye mu Burundi.Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yatangaje ko bafashe umuntu bavugaga ko ari umu maneko w’u Rwanda.

Nyuma y’ibi birego Brig. Gen Josepf Nzabamwita Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda RDF yabwiye AFP ko nta musirikare warwo rwabuze, kandi ko uyu mu gabo bavugaga ko yitwa Corporal Cyprien Rucyahintare ufite nomero 284049, iri zina ndetse na nomero bitaba mu gisirikare cy’u Rwanda.

Brig. Gen Joseph Nzabamwita yagize ati “ibyo ni ibirego by’ibihimbano, bidakwiye guhabwa agaciro kandi bidafite gihamya”

Ambasaderi wa Koreya y’Epfo i Kigali ,Dong Ku Lee nawe akaba yahakanye aya makuru avuga ko  igihugu cye ntaho gihuriye  n’uyu Rucyahintare ndetse ko ibi birego  bifite kuzana  agatotsi mu mubano w’u Burundi na Koreya y’Epfo.

Cyprien Rucyahintare wafatiwe mu Burundi

 U Burundi bwinjiye mu makimbirane kuva mu kwane k’umwaka washize, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ya gatatu we yita iya kabiri. Kuva icyo gihe, hatangiye kwicwa abatari bacye, abandi benshi barahunga.

Kuva ubwo, umubano w’U Burundi n’u Rwanda watangiye kuzamo agatotsi cyane ko u Burundi bwashinjaga Leta y’u Rwanda kwihisha inyuma y’ubugizi bwa nabi bwakomeje kugaragara mu Burundi



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd