Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 ugushyingo 2016, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru muri Côte d’Ivoire, Inzovu zirakina n’ikipe y’ubufaransa mu mukino wa gicuti ubera ahitwa Lens.

 

By Sheja Eugene | Views : 6804 | Kuya 11-15-2016 09:15



Uyu mukino wa gicuti utegerejwe kuri uyu wa kabiri hagati ya Côte d’Ivoire n’ubufaransa ugiye kuba nyuma y’iminsi 3, Inzovu za Côte d’Ivoire zinganyije na Maroc 0-0 mu mikino yo guhatanira kuzajya mu gikombe cy’isi mu mwaka wa 2018.

Mbere y’uyu mukino, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire, Serey Die, yaganiriye n’itangazamakuru agaruka kuri uyu mukino baherutse kunganya avuga ko zimwe mu mpamvu zabibateye harimo kuba baraburaga bamwe mu bakinnyi babo bakomeye.

          Côte d’Ivoire yakinnye idafite abakinnyi 4 bakomeye

Kapiteni Serey Die, yakomeje avuga ko ubu bameze neza kandi biteguye neza umukino n’igihugu cy’ubufaransa n’ubwo banganyije na Maroc nyuma yo kugenda barata uburyo bwinshi babaga babaze bitewe no kugira igihunga.

Serey Die, yavuze ko abakinnyi 4 babo bakomeye batakinnye uyu mukino barimo Gbohouo, Bailly, Seri na Gervinho byahaye amahirwe akomeye Maroc. Yijeje abakunzi b’inzovu ko nubwo banganyije bafite amanota 4, bityo bakaba biteguye gukora ibishoboka byose kugirango bazabone itiki yo gukinira igikombe cy’isi cya 2018 nubwo inzira ikiri ndende.

Umukino wa gicuti w’inzovu za Côte d’Ivoire n’ubufaransa urabera ahitwa Lens ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 ugushyingo 2016.

              Ubufaransa bwiteguye guhura na Côte d’Ivoire


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd