Abanyamuryango n’ubuyobozi bwa Koperative Cotamonya/ Zone,mu gace ka Nyabugogo mu mujyi wa Kigali nyuma yo kugera ku iterambere babikesheje kwibumbira muri Koperative basanga nta terambere utishyize hamwe n’abo muhuje umwug.

 

By Kagaba Emmanuel | Views : 9051 | Kuya 04-26-2016 08:27



Kugera ubu mu Rwanda usanga ahenshi, ibyitwaga amashyirahamwe byarahindutse amakoperative, abayagize bagatera indi ntambwe bagamije iterambere rirambye.

Amashyirahamwe y’abamotari  yabaye amakoperative hagamijwe kugirango bagire icyo bageraho kigaragara mu iterambere bitandukanye n’uburyo bakoragamo kuko byasaga no gukorera mu buryo budahwitse.

Sibomana Jackson,umuyobozi wa Koperative y’abamotari  izwi ku izina rya COTAMONYA/ Zone,imwe muri Koperative yabyawe n’ayahoze ari amashyirahamwe avuga ko gahunda ya mbere ari ugukorana neza hagati y’abanyamuryango, kugirango  biteze imbere, ibyo bikajyana no gucunga neza umutungo wa koperative  kuko ariryo shingiro rya koperative,muri gahunda yo gushaka icyatuma  batera intambwe ijya imbere mu bukungu.

Agira ati, “Buri munyamuryango agomba kugira uruhare mu kubaka koperative ayiyumvamo,  agatanga  imisanzu asabwa, akubahiriza amategeko yayo yose , amategeko y’umuhanda na gahunda zisabwa na Leta bityo akaba umunyamuryagno wuzuye.  Akomeza avuga ko mu gihe gito koperative izaba ifite inzu yo gukoreramo bakava mu bukode,kuko bamaze gutanga igice kinini cy’amafaranga yo gutegura aho bazakorera.

Gadi, Umucungamutungo w’iyi koperative, avuga , ko hari aho bageze n’aho bavuye, icyerekezo (vision) kikaba ari ugutera imbere. Ati, “nubwo nta byera ngo de, kwigisha ni uguhozaho  kugeza igihe buri munyamuryango azumva neza akamaro ko kwishyira hamwe kuko muri iki gihe nta muntu wenyine wagira icyo yigezaho, gutanga umusanzu ni inshingano za buri wese kugirango koperative  itere I mbere.”

Bamwe mu bamotari, bavuga ko muribo hari abatubahiriza amategeko y’imikorere, bakagirwa inama yo kwikosora bamwe bakagirwa inama yo guhindura imyumvire  kuko  ufatiwe mu ikosa abihanirwa kandi bitari bikwiye ku bantu bagamije intego imwe. bati, “abashinzwe umutekano muri twe barahari  bagerageza kubahwitura kugirango ayo makosa azacike bidasubirwaho.”

Koperative Cotamonya/ Zone y’abamotari bo mu gace ka Nyabugogo mu mujyi wa Kigali,umurwa mukuru w’u Rwanda, mu rwego rwo kwiteza imbere, mu mikoranire na banki bamaze gutanga moto 10 ku banyamuryango zikaba zishyurwa neza muri ghunda yuko buri munyamuryango yagira moto ye bwite.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd