Abahinzi 5 b’intangarugero mu guhinga Kawa bibumbiye muri  Koperative Twongere Kawa  Coko  yo mu murenge wa Coko mu karere ka Gakenke bahawe inka  muri gahunda ya “Gira inka muhinzi wa Kawa”.

 

By IRASUBIZA Janvier | Views : 21945 | Kuya 03-08-2016 17:11Muri gahunda ya “Gira inka mu nyarwanda ” yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ,inka 5 za kijyambere nizo zahawe  abanyamuryango 5  b’intangarugero  ba Koperartive  Twongere Kawa Coko  bahinga Kawa  babaye indashyikirwa mu murenge wa Coko babashije kugeza umusaruro mwinshi ku ruganda rutunganya Kawa kandi bakaba baratanze Kawa nziza .

SAFARI  na Mukashevorori  Vestine ni bamwe muri  aba banyamuryango bahawe  kuri izi nka. Nkuko babitangarije ikinyamakuru Umurashi , baravuga ko guhabwa izi nka bizabafasha kongera umusaruro w’ikawa babikesheje ifumbire bazakura kuri ubu bworozi.

Ngo uretse n’ifumbire kandi ngo bazazibonaho ifaranga , abana bige nabo bikenure kandi ngo bazoroza bagenzi babo. By’umwihariko Madame Mukashevorori Vestine yabwiye ikinyamakuru Umurashi ko abana banywaga amata bavuye kuyagura ku bandi borozi. Aha aragira ati “Mbonye inka , abana banjye ntibazongera kugira ubworo kuko nabonye inka , bazajya bava ku ishuri , bayahirire nibyara banywe amata ”.

Umushinga Kula Project  wahisemo gutanga izi nka kuri aba bahinzi ba Kawa babaye indashyikirwa kugirango babone ifumbire , kandi ngo uzakomeza kuzikurikirana  nk’uko byagarutsweho  n’umukozi w’umushinga Murindababisha Egide wagize ati “ Izi nka tubahaye si ugupfa kubaha gusa ngo mugende muzifate nabi cyangwa se muzigurishe ahubwo turazibahaye ngo muzazikureho ifumbire muzajya mufumbiza ikawa yanyu , kandi turabasaba ko nizimara kubyara muzaziturira abandi kugira ngo mwese muzamurane”.

Perezida wa Koperative “Twongere Kawa Coko” Nyirangwabije Thérèse yabwiye ikinyamakuru Umurashi ko gutoranya abanyamuryango 5 ba Koperative muri 30 bayigize  , bashingiye ku musaruro bagejeje ku ruganda , ubwiza bwa Kawa bazanye  n’imbaraga n’umuhati bakomeje gushyira muri gahunda zabo ngo bongere ubusaruro kurushaho kandi batunganya Kawa nziza igomba kuzajya ijyanwa ku masoko mpuzamahanga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Coko Bizimana Vénuste , yashimiye  Perezida wa Repubulika Paul Kagame washyizeho gahunda ya “Gira inka munyarwanda ”, bityo asaba aba bahinzi ba Kawa bazihawe , kuzifata neza kugirango abazaziturirwa nabo bazabone inka nziza.

Izi nka zatanzwe  uko ari eshanu imwe ifite agaciro k’ibihumbi  magana atanu by’amafaranga y’ u Rwanda.
Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 
Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd