Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yahamagariye inkiko zo mu Bufaransa guhagarika impapuro zo guta muri yombi abayobozi b’u Rwanda 9 n’abasirikare bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda, ivuga ko impamvu za politiki ari zo zihishe inyuma y’izi mpapuro.

 

By Habineza Gabby | Views : 13461 | Kuya 11-24-2015 09:05



Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ubucamanza bw’u Bufaransa bwari bukwiriye gufata urugero nk’urwa Espagne iherutse gutesha agaciro impapuro nk’izi nyuma yo gusanga ibyo abaregwaga bashinjwaga byari byihishwe inyuma n’impamvu za politiki.

Mu 2006, umucamanza Jean Louis Bruguiere yashinjije Abayobozi 9 bo muri guverinoma y’u Rwanda kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege y’uwari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, ahita asohora impapuro zo kubata muri yombi nyuma y’iperereza yakoze ryateje impaka.

Ariko undi mucamanza w’Umufaransa, Marc Trevidic na mugenzi we Nathalie Poux, basimbuye Bruguiere kuri iki kibazo cy’ihanurwa ry’indege, mu 2012 basohoye raporo yemeza ko mu kigo cya kanombe ari ho haturutse missiles zahanuye indege ya Habyarimana.

Bitewe n’uko iki kigo cya gisirikare cya Kanombe cyari gicunzwe bikomeye n’izari ingabo z’u Rwanda icyo gihe ziyobowe na Col Theoneste Bagosora, uvugwaho kuba umwe mu bateguye umugambi wa jenoside, aba bacamanza banzuye ko iyi ndege ishobora kuba yarahanuwen’intagondwa z’Abahutu zakomereje no kuri jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana

Abayobozi ba CNLG nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, bavuga ko kuba nta cyatangajwe nyuma y’ibyo abacamanza Trevidic na Poux bagezeho, ubucamanza bw’u Bufaransa bukwiriye kubona ko abayobozi b’u Rwanda ntacyo babazwa bugahita butesha agaciro impapuro zo kubata muri yombi.

Dr Bizimana yavuze ko ari cyo gihe ngo izi mpapuro ziteshwe agaciro abantu zagizeho ingaruka bishingiye ku nyungu zitari iz’ubutabera nabo bisanzure. Ngo iki cyemezo cyacecekesha amajwi y’abavuga ko habayeho jenoside 2 barimo n’abagize ishyirahamwe ryiswe Operatio Turquoise.

Abagize iri shyirahamwe bakaba ari abasirikare b’u Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nka Gen. Jacques Hogard, Jean-Claude La Fourcade, Jacques Rosier na Micheal Robardey.

Aba basirikare bakuru bavugwaho kuba ari bo bashinze iri shyirahamwe bagamije gusobanura uruhare rw’abanyamuryango baryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, guhakana umugambi wa jenoside no guharabika abayobozi b’u Rwanda nk’uko Dr Bizimana akomeza avuga.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko impapuro zo guta muri yombi abayobozi b’u Rwanda zo muri Espagne ziherutse guteshwa agaciro zari zashyizweho hakurikijwe iza Bruguiere zigamije guhungabanya guverinoma y’u Rwanda.

Abayobozi b’u Rwanda bose bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi, bagize uruhare mu guhagarika jenoside no gukuraho ubutegetsi bwa Habyarimana.

CNLG ivuga ko guhagarika izi mpapuro zo kubata muri yombi byahesha icyubahiro inzirakarengane n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd