Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yasohoye Itangazo ryamagana  icyemezo cy’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa  cyo kudakurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka ukirikiranyweho ibyaha bya Jenoside  yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1194 n’ibyibasiye inyokomuntu .

 

By Ubwanditsi | Views : 12138 | Kuya 08-26-2015 11:54



Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’igihugu ishizwe kurwanya Jenoside (CNLG) ku wa mbere taliki ya  24 Kanama,2015 rivuga ko ubushinjacyaha bw’Ubufaransa  bugomba gukomeza  gukurikirana Padiri Munyashyaka  kuko kuva mu mwaka wa 2007 Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha  rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) rwagaragaje uruhare uyu mupadiri yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda  1994 ndetse uru rukiko rusohora imapuro zimuta muri yombi .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG),Dr BIZIMANA Jean Damascene

Ibi nibyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG),Dr BIZIMANA Jean Damascene ashingiraho avuga ko ibyavuzwe n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bidafite ishingiro ati’’Urukiko rwa Arusha rwerekana ko Munyeshyaka ubwe  hagati y’ukwezi kwa 4 n’ukwezi kwa 6  mu 1994  yarashe abantu  4  ndetse bakanabavuga amazina , uretse  kurasa abantu bane  banagaragaza  ubuhamya bw’abakobwa Padiri Munyeshyaka yasambanyije ku gahato’’

Sibyo gusa kuko banerekana abantu  60  bamwe bavanywe kuri Sainte Famille abandi bavanwa Saint Paul  abandi bavanwa aho bita kuri Sela  aho bose bajyanwe kuri Segiteri ya Rugenge baricwa aho bishwe n’interahamawe ndetse abandi bakicwa n’ingabo zari ziyobowe na Gen.Munyakazi’’

Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bwemeje ko mu gihe cya Jenoside Padiri Munyeshyaka  atitwaye neza  ariko bunagaragaza ko  nta bimenyetso  bihari bigaragaza ko yakoze Jenoside  aha Dr.BIZIMANA Jean Damascene avuga ko Ubutabera bw’Ubufaransa bukwiye  gushyira mu gaciro bugatera utwatsi ibyavuzwe n’ubushinjacyaha maze Munyeshyaka agakomeza gukirikiranwa dore ko mu 1995  Ubufaransa bwashyizeho Itegeko rihana abakoze Jenoside mu Rwanda  bagahungira ku butakaba bwabwo.

Ati’’Icyo CNLG ivuga ku cyemezo cyafashwe n’Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bwo gusaba ko  ubutabera bwahagarika gukomeza gukurikirana Munyeshyaka  icyambere ni ukwamagana icyo cyemezo ; icya kabiri tukaba tunasaba  ko Abacamanza batakurikira uwo mwanzuro wafashwe  n’Ubushinjacyaha’’

Taliki ya  19 Kanama uyu mwaka  nibwo Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bwasabiye Padiri Munyeshyaka kudakurikiranwa  b’ubutabera bw’Ubufaransa kuko ngo nta bimenyetso  bihari bimushinja.

Padiri Munyeshyaka akaba yarakatiwe adahari n’Urukiko rwa Nyarugenge  igufungo cya Burundu  aho iki gihano agisangiye na Gen.Munyakazi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd