Mu gihugu cy'ubushinwa mu cyaro cya Xinmo mu ntara ya Sichuan, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 kamena 2017 ahagana sa kumi n'ebyiri za mugitondo ku isaha yaho, abantu bagera ku 141 baburiwe irengero kubera inkangu yahabaye bituma n'amazu 46 asenyuka.

 

By Umutoni Solange | Views : 1827 | Kuya 06-24-2017 10:34



Amakuru umurashi.rw ukesha radio mpuzamahanga y'abafaransa aravuga ko umwe mu bayobozi ba Polisi ufite igarade rya kapitene yavuze ko imvura iherutse kugwa ariyo yaba ari intandaro yo kuba umusozi wo mu cyaro cya Xinmo cyo mu ntara ya Sichuan uriduka.

Perezida w'ubushinwa, Xi Jinping yahamagariye buri wese gukora ibishoboka byose kugirango bagabanye umubare w'abapfa cyangwa abashobora gokomereka kubera iyi nkangu.

Televiziyo ya CCTV yatangaje ko ubutabazi bukomeje aho abapolisi bagera kuri 300 n'abandi batabazi bagera kuri 500 bakomeje kurokora ubuzima bwa benshi higanjemo abana bakomeje kujyanwa ku mavuriro.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd