Umukino wari utegerejwe na benshi wabaye kuri icyi cyumeru mu mikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’ubwongereza Chelsea ibonye intsinzi y'igitego 1 ku 0 bwa Arsenal.

 

By Muhire Norbert | Views : 8862 | Kuya 01-24-2016 11:34



Uyu mukino ntiwari woroshye ku mpande zombi.

Isa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00),Arsenal ku kibuga cyayo Emirates Stadium nibwo yakiriye Chelsea.

Uyu mukino watangiye impande zombi zotsanya igitutu kugera ku munota wa 18 ubwo Per Mertesacker wa Arsenal yazaga kubona ikarita itukura nyuma y'ikosa yari akoreye rutahizamu wa Chelsea Diego Costa.

Diego Costa wari wakomeje kubuza amahwemo ba myugariro ba Arsenal yaje guhita anyeganyeza inshundura ku munota wa 23 w'umukino,Chelsea iba ibonye igitego cyayo arinacyo cyonyine cyabonetse ku mpande zombi muri uyu mukino.

Aya makipe yahuye  Arsenal iri ku mwanya wa 3 n’amanota 44,mu gihe Chelsea yazaga ku mwanya wa 14 n’amanota 25.

Undi mukino wabaye i sa 15h30 Swansea City yatsinze Everton ibitego 2 kuri 1.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd